skol
fortebet

Abantu 3 bishwe na COVID-19 mu Rwanda handura 273 bashya

Yanditswe: Saturday 23, Jan 2021

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 22 Mutarama 2021,abantu 3 bahitanywe na COVID-19 bituma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda ugera kuri 165 mu gihe abanduye bo biyongereyeho 273 bakagera ku 12,443. Uyu munsi hakize abantu 211 mu masaha 24 ashize.
Abahitanwe na Covid-19 mu Rwanda n’abagabo 3 b’imyaka 81,77,52 bo mu mujyi wa Kigali.
Abanduye bashya uko ari 273 babonetse I Kigali: 116, Gatsibo: 57, Rwamagana: 18, Muhanga: 17, Nyanza: 16, Musanze: 14, Ngoma: 7, (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 22 Mutarama 2021,abantu 3 bahitanywe na COVID-19 bituma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda ugera kuri 165 mu gihe abanduye bo biyongereyeho 273 bakagera ku 12,443. Uyu munsi hakize abantu 211 mu masaha 24 ashize.

Abahitanwe na Covid-19 mu Rwanda n’abagabo 3 b’imyaka 81,77,52 bo mu mujyi wa Kigali.

Abanduye bashya uko ari 273 babonetse I Kigali: 116, Gatsibo: 57, Rwamagana: 18, Muhanga: 17, Nyanza: 16, Musanze: 14, Ngoma: 7, Karongi, 7, Nyagatare: 5, Rulindo: 5, Gicumbi: 3, Kamonyi: 2, Nyamagabe: 2, Rubavu: 2, Gisagara: 2

Umubare w’abamaze gukira Covid-19 bose mu Rwanda ni 8,184nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 4,094 bakirwaye aho bakiri kwitabwaho.

Ibimenyetso bya Covid-19 birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Ikigo cy’igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatandatu, kiratangira gahunda yo gupima abaturage icyorezo cya COVID19.

Ni igikorwa kizarangira hapimwe abaturage basaga ibihumbi 20, aho hazajya hapimwa nibura abantu 125 muri buri kagari mu tugari 161 tugize Umujyi wa Kigali.

RBC ivuga hakazapimwa abantu bose bafite imyaka 70 kuzamura, abafite indwara zidakira (nka diyabete, umuvuduko w’amaraso, indwara z’umwijima n’impyikon izindi, abafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA); abahuye n’uwanduye COVID19 n’ufite ibimenyetso bya COVID19 ariko akaba ataripimisha.

Iki kigo kivuga ko iyi gahunda yo gupima,iri mu rwego rwo kureba uko icyorezo gihagaze muri ibyo byiciro, ndetse bigafasha inzego z’ ubuzima kurushaho gufata ingamba.

RBC yasabye abantu bujuje ibisabwa kugera ku biro by’akagari batuyemo ku matariki bazajya bamenyeshwa n’utugari batuyemo.

Mu gihe gupima icyorezo cya COVID19 ubusanzwe abantu basabwa kwishyura, iri suzuma ridasanzwe ryo nta kiguzi abaturage bazasabwa ku gipimo cya COVID19 kizatangwa.

Gahunda yo gupima abaturage benshi mu Mujyi wa Kigali ibaye mu gihe hagaragara ubwiyongere bukabije bw’icyorezo, aho byanatumye Guverinoma ifata icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu rugo mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa