skol
fortebet

Abantu 30 banduye Coronavirus mu Rwanda 25 barayikira

Yanditswe: Monday 03, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 03 Kanama 2020,Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 30 banduye Coronavirus mu Rwanda bituma umubare w’abamaze kwandura iyi virusi baba 2,092.

Sponsored Ad

Ababonetse I Kigali ni 13 (bapimwe mu midugudu iri mu kato), Rubavu:11 (Abaturarwanda batashye bahita bashyirwa mu kato), Rusizi:5, Kayonza:1

Uyu munsi kandi hakize abantu 25 bituma umubare w’abamaze gukira bose uba 1,169.Abakirwaye ni 918.Abamaze gupfa ni 5.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Ibipimo bishya byo gupima coronavirus mu minota 90 umuntu akaba yabonye igisubizo bigiye gutangizwa mu Bwongereza mu nzu zita ku bageze mu zabukuru no muri za ’laboratoires’ guhera mu cyumweru gitaha.

Leta ivuga ko uko gutamwikwa igipimo no gupimwa uturemangingo twa DNA uhagabwa igisubizo ukihibereye, bizafasha gutandukanya abarwaye Covid-19 n’abarwaye izindi ndwara ziza bitewe n’igihe cy’umwaka kigezwemo.

Umunyamabanga w’ubuzima w’Ubwongereza yavuze ko ibi bizaba "ingirakamaro cyane" muri iki gihe cy’ubukonje bwinshi.

Kugeza ubu, ibisubizo bingana na bitatu bya kane by’ibipimo biba byafashwe biboneka mu masaha 24, naho kimwe cya kane cyabyo bishobora kuboneka hashize iminsi ibiri.

Leta itangaje ibi nyuma yo kwigiza inyuma intego yari yihaye yuko mu kwezi gushize kwa karindwi yari kuba yatangiye gupima mu buryo buhoraho abakora mu nzu zita ku bageze mu zabukuru ndetse n’abageze mu zabukuru, ivuga ko ibikoresho byo gupima byarushijeho kuba iyanga.

Hafi ibipimo bishya 500,000 byo gupima mu buryo bwihuse, bizwi nka LamPORE, mu cyumweru gitaha bizaba byamaze kugezwa mu nzu zita ku bageze mu zabukuru no muri za ’laboratoires’, nkuko leta ibivuga.

Biteganyijwe ko ibindi bipimo bishya bibarirwa muri za miliyoni bitangira gukoreshwa nyuma yaho muri uyu mwaka.

Ikindi, imashini zibarirwa mu bihumbi zipima DNA (ADN) zizatangira gukoreshwa guhera mu kwezi gutaha kwa cyenda mu bitaro bitandukanye by’ikigo cy’ubuzima cy’Ubwongereza kizwi nka NHS.

Izo mashini zari zaramaze gukoreshwa mu bitaro umunani byo mu murwa mukuru London, zikaba zishobora gusesengura ibipimo byafashwe mu mazuru.

Urwego rw’ubuzima rwa leta y’Ubwongereza rwavuze ko imashini zirenga gato 5,000 zizapima abantu miliyoni 5,8 mu mezi ari imbere.

Kugeza ubu nta mibare iriho igaragaza uko ibyo bipimo bishya bitahura neza neza uburwayi.

Ariko Regius Professor Sir John Bell wigisha ubuvuzi bw’abantu kuri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza, umaze igihe agira inama leta ku bijyanye no gupima, yavuze ko ibyo bipimo bishya bitanga "umusaruro" umwe n’ibipimo bisanzweho byo muri ’laboratoire’.

Matt Hancock, umunyamabanga ushinzwe ubuzima w’Ubwongereza, yavuze ko uku guhanga udushya kundi kubayeho mu gupima coronavirus "kuzarokora ubuzima".

Yongeyeho ati: "Ibipimo bishya bya coronavirus bibarirwa muri za miliyoni bizatanga ibisubizo umuntu akihibereye mu gihe cy’iminota iri munsi ya 90, bidufashe gusenya byihuse uruhererekane rw’ubwandu".

Ati: "Kuba ibi bipimo bishobora gutahura ibicurane ndetse na Covid-19, ni ingirakamaro cyane muri iki gihe turi kwerekeza mu gihe cy’ubukonje bwinshi, kugira ngo abarwayi bakurikize inama ijyanye n’uburwayi bw’ukuri bafite ngo birinde barinde n’abandi".

Kugeza ubu mu Bwongereza ibipimo bya coronavirus bifatwa haganwa ibigo byagenwe ndetse no ku bitaro ku barwayi n’abandi bakozi bamwe b’ikigo NHS.

Ibikoresho byo kwipima bishobora no gushyirwa ku muryango w’inzu kugira ngo abantu bipime bo ubwabo. Ibipimo byafashwe bisesengurirwa muri ’laboratoire’ mbere yuko igisubizo gishyikirizwa uwo muntu wipimye.

Bitandukanye n’izindi ndwara ziza mu gihe runaka cy’umwaka, abanduye Covid-19 basabwa kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi 10.

Mu Bwongereza abantu barenga 300,000 bamaze gutangazwa ko banduye coronavirus kuva yagera muri iki gihugu, muri bo abarenga 46,000 yarabishe nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa