skol
fortebet

Abantu 42 banduye Coronavirus mu Rwanda abandi 12 barayikira

Yanditswe: Friday 10, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Uyu munsi tariki ya 10 Nyakanga 2020, habonetse abanduye Coronavirus bashya 42 barimo abo muri Nyabihu:17 (imfungwa), Kigali:16 (harimo abatashye n’itsinda ryitabwaho by’umwihariko), Rusizi:5, Nyamagabe:4.

Sponsored Ad

Abamaze kwandura bose:1,252.Uyu munsi hakize 12, abakize bose baba 635.Abakirwaye:614.Abamaze gupfa:3.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Abakozi ba Minisiteri y’ubuzima bahuguye abapolisi bakorera ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku gukumira no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, banasuzumwa icyocyorezo ku wa Kane tariki ya 09 Nyakanga 2020.

Amahugurwa yibanze ku kugaragaza uko icyorezo cya COVID-19 cyandura n’uko cyakwirindwa, uburyo umuntu yitwara yirinda igihe agiye ahantu hagaragaye umurwayi wa COVID-19 ndetse n’uko bavanga imiti ndetse bakayitera ahantu hagaragaye icyorezo cya COVID-19.

Amahugurwa yatanzwe na Mukamunana Alphonsine, umukozi wa Minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuzima bushingiye ku bidukikije ariko muri ibi bihe bya COVID-19 akaba ashinzwe kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, afatanyije na mugenzi we witwa Mukashema Christine.

Mukamunana yavuze ko Minisiteri y’Ubuzima yahisemo guhugura abapolisi kubera ko ari urwego rurimo gufatanya cyane n’inzego z’ubuzima mu kurwanya COVID-19 bityo na bo bakaba bagomba kugira ubumenyi bwimbitse mu kwirinda iki cyorezo.

Yagize ati: “Abapolisi bitewe n’akazi kenshi bagira gatandukanye kandi kabasaba guhura cyane n’abaturage ni urwego rufite ibyago byinshi byo kwandura. Dufatanyije n’abayobozi bacu ni bwo basanze Polisi na yo ikwiye kugira ubumenyi cyane cyane mu bijyanye no kwirinda.”

Mukamunana yakomeje avuga ko abapolisi bahuguwe ku bintu by’ingenzi bagomba kuba bazi birimo ubumenyi bwimbitse ku mavu n’amavuko y’icyorezo cya COVID-19, uko Cyandura, ibimenyetso byacyo n’uko kirindwa.

Ati: “Twifashishije ibikoresho mfashanyigisho twerekanye uko umuntu yambara agapfukamunwa, uko bakaraba mu ntoki, guhana intera hagati y’umuntu n’undi n’uko abantu bambara imyambaro y’ubwirinzi n’uko bayiyambura.”

Abarimo guhugurwa beretswe amoko y’imyambaro y’ubwirinzi uko ari ibiri, uwo bambara bagiye ahantu hari umurwayi kugira ngo bizere ko bataza kwandura ndetse n’umwambaro w’ubwirinzi igihe bagiye ahantu hateye impungenge cyane ko hagomba kuba haranduye. Beretswe uko iyo myambaro yambarwa n’uko bayiyambura ku buryo bitabaviramo kwandura icyorezo.

Usibye uburyo bw’imyambarire, baneretswe uko bavanga imiti y’ubutabire (Chimie) ikoreshwa batera ahantu hagaragaye icyorezo cya COVID-19, iyo miti ikaba yica virusi.

Mukamunana yagize ati: “Twaberetse ibipimo bikoreshwa mu gukora imiti ikoreshwa mu kwica COVID-19. Iyo miti irimo amoko abiri, hari ukoreshwa mu kwica virusi ufite ibipimo bya 0,5 ukoreshwa mu kwica virusi zagiye ku mazu, amamodoka n’ibindi bikoresho. Hari n’undi wa 0.05 ukoreshwa mu mirimo itandukanye nko gukaraba intoki,gufura imyenda y’umuntu wanduye COVID-19.”

Ibi bikorwa byose byakorwaga abapolisi berekwa uko bikoreshwa hifashishijwe ibikoresho mfashanyigigisho.

Mukamunana avuga ko amahugurwa baje guha abapolisi atari impfabusa kuko muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya COVID-19 inzego z’ubuzima zikorana cyane n’abapolisi bityo bikaba bizabafasha igihe bari mu kazi.

Yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwemeye guhagarika imirimo bakohereza abapolisi bagahugurwa, yanashimiye abapolisi uburyo bakurikiye amahugurwa bitonze ndetse bakabaza ibibazo byagaragazaga ko bafite amatsiko n’ubushake bwo gusobanukirwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yashimangiye ko aya mahugurwa ya Minisiteri y’ubuzima ari ingenzi kuko umunsi ku wundi abapolisi baba bari mu bikorwa bibahuza n’abaturage cyane.

Yagize ati: “Mu kazi kacu ka buri munsi duhora mu bikorwa biduhuza n’abaturage, tugenzura ko bubahiriza amabwiriza Leta itanga yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, ndetse tunakora ibikorwa byo gucunga umutekano w’abaturage. Polisi nk’urwego rwohereza abapolisi mu butumwa bw’amahoro ni ngombwa ko bagira ubumenyi buhagije kuri iki cyorezo bityo bizanabafashe igihe bagiye gusimbura bagenzi babo mu butumwa hanze y’u Rwanda.”

Iki gikorwa cyo guhugura abapolisi kirimo kubera rimwe n’igikorwa cyo gupima abapolisi icyorezo cya COVID-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa