skol
fortebet

Abantu 61 banduye Covid-19 mu Rwanda abandi 33 barayikira

Yanditswe: Monday 23, Nov 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 23 Ugushyingo 2020, abantu 61 basanganywe ubwandu bwa Coronavirus, mu gihe abandi 33 bayikize,mu bipimo 2,084 byafashwe mu masaha 24 yashize.

Sponsored Ad

Abarwayi bashya basanzwe Kigali: 6, Muhanga: 21, Rubavu 16, Nyabihu: 10, Burera: 6, Musanze: 2.

Umubare w’abamaze kwandura Coronavirus kuva umurwayi wa mbere agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, bamaze kuba 5,726 mu bipimo 609,367 bimaze gufatwa.

Abamaze gukira bagasezererwa ni 5,197 mu gihe 482 bakiri kwitabwaho n’abaganga.Abamaze gupfa ni 47.

Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, rwatangaje ko umubare w’abagororwa bamaze gusanganwa icyorezo cya Coronavirus ari 200, muri bo batanu bamaze gukira mu gihe 11 bitabye Imana.

Komiseri Mukuru wa RCS, CGP George Rwigamba, yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyahuriranye n’itangizwa ry’Icyumweru cy’Ubucamanza kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Ugushyingo 2020.

Mu minsi ishize nibwo hatangiye kugaragara ubwandu bushya muri gereza zitandukanye zirimo iya Ntsinda muri Rwamagana, iya Nyarugenge iri i Mageragere n’iya Muhanga mu Majyepfo.

CGP George Rwigamba yagize ati “Muri iyi minsi nibwo icyorezo cya COVID-19 cyagaragaye muri gereza, imibare twari twabahaye ubushize yiyongereye [178]. Mu minsi ibiri ubu bageze kuri 200, muri bo abitaweho n’abavuzi bakaba barakize ni batanu. Abo twatakaje ni 11.’’

Yakomeje avuga ko inzego z’ubuvuzi aho icyorezo cyagaragaye zatanze ubufasha ndetse ibikorwa byo gupima abagororwa byakomeje.

Ati “Gupima birakomeza muri gereza, ubu byitaweho cyane.’’

Coronavirus yagaragaye muri gereza mu gihe hari n’ikibazo cy’ubucucike bw’abazirimo ku buryo bushobora gutuma habaho kwanduzanya.

Mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus, hemejwe ko imfungwa zizajya zakirwa zamaze gupimwa harebwa ko nta bwandu zifite ndetse abinjijwemo bazajya bashyirwa mu kato k’iminsi 14 mbere yo kwemererwa guhura n’abandi.

Gereza ya Rwamagana ni yo ya mbere yabonetsemo abarwayi ba Coronavirus ndetse yashyizwemo ibitaro byo kubitaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa