skol
fortebet

Abantu 76 bakize Covid-19 mu Rwanda abandi 29 barayandura

Yanditswe: Wednesday 25, Nov 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 25 Ugushyingo 2020, abantu 29 basanganywe ubwandu bwa Coronavirus, mu gihe abandi 76 bayikize,mu bipimo 2,583 byafashwe mu masaha 24 yashize.

Sponsored Ad

Abarwayi bashya basanzwe Kigali: 9, Bugesera: 13 (Bapimwe muri gereza), Musanze: 4, Gatsibo: 2, Rubavu: 1.

Umubare w’abamaze kwandura Coronavirus kuva umurwayi wa mbere agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, bamaze kuba 5,779 mu bipimo 614,267 bimaze gufatwa.

Abamaze gukira bagasezererwa ni 5,317 mu gihe 415 bakiri kwitabwaho n’abaganga.Abamaze gupfa ni 47.

Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko ibigo 25 byavurirwagamo abarwayi ba Coronavirus byafunzwe nyuma yo kugabanyuka kw’abandura.

Umuyobozi wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko ibigo birindwi ari byo bisigayemo abarwayi.

Mu bigo bisigaye, bibiri biherereye muri Kigali harimo igiherereye muri gereza ya Nyarugenge (Mageragere), ibigo bine biri mu Burasirazuba no mu Majyepfo naho kimwe kiri mu Majyaruguru.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana, yabwiye Rwanda Today ko bafunze ibyo bigo kuko abarwayi bari bari kugabanyuka.

Yagize ati “Twafunze ibigo ahanini bitewe n’uko abenshi mu barwayi bafite ibimenyetso bidakanganye bavurirwa mu rugo. Abafite ibimenyetso bikomeye bangana na 30% by’abarwayi bose ari nabo bavurirwa ku bigo byo ku rwego rw’igihugu.”

Nubwo imibare igabanyuka mu Rwanda, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryasabye ibihugu bya Afurika kwitwararika muri ibi bihe bisoza umwaka, nyuma y’uko hagaragaye ubwiyongere bw’icyo cyorezo ku mugabane.

Nibura ibihugu 20 byo muri Afurika, ubwandu bwa Coronavirus bwiyongereyeho 20% mu kwezi gushize.

OMS yatangaje ko ibyo bigaragaza ko hakenewe kwitwararika muri aya mezi ibihugu byinshi bigiye kwinjira mu minsi mikuru isozwa umwaka.

Guhera mu Ukwakira uyu mwaka, bimwe mu bihugu bya Afurika cyane ibyo mu Majyaruguru byagize ubwiyongere bw’abandura coronavirus.

Umuyobozi wa OMS muri Afurika, Matshidiso Moeti, yavuze ko hatabayeho kwitonda mu minsi mike iri imbere, umwaka ushobora kurangira habonetse ubwiyongere bukabije bw’abandura Coronavirus mu bihugu nka Kenya, Maroc na Afurika y’Epfo aho ubwandu bumaze iminsi bwiyongera.

Yagize ati “Mu gihe twegera impera z’umwaka, abantu bamara igihe bari kumwe. Hari ibyago byinshi byo kwandura Coronavirus. OMS ihangayikishijwe n’uko ubwandu bwakwiyongera b mu bice byari bimaze igihe buri kugabanyuka.”

Nubwo hamwe ubwandu bwiyongera, hari ibindi bihugu 17 bimaze iminsi bigaragaza ko imibare igabanyuka ugereranyije n’uko byari bihagaze mu byumweru bine bishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa