skol
fortebet

Abantu 83 bakize Covid-19 mu Rwanda mu gihe abandi 19 bayanduye

Yanditswe: Saturday 28, Nov 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 28 Ugushyingo 2020, abantu 19 basanganywe ubwandu bwa Coronavirus, mu gihe abandi 83 bayikize,mu bipimo 2,054 byafashwe mu masaha 24 yashize.

Sponsored Ad

Abarwayi bashya basanzwe I Kigali: 6, Rubavu: 7, Musanze: 3, Nyamagabe: 1, Rusizi: 1, Nyabihu: 1

Umubare w’abamaze kwandura Coronavirus kuva umurwayi wa mbere agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, bamaze kuba 5,891 mu bipimo 622,073 bimaze gufatwa.

Abamaze gukira bagasezererwa ni 5,480 mu gihe 364 bakiri kwitabwaho n’abaganga.Abamaze gupfa ni 47.

Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Ikigo Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, Rwanda FDA, cyahuguye abakozi batandukanye bakora mu nzego z’ubuzima hirya no hino mu gihugu, ku bigendanye no gukurikirana abagizweho ingaruka n’inkingo.

Ni amahugurwa yatangiye ku wa 23 Ugushyingo 2020, yasojwe kuri uyu wa 27 Ugushyingo, aho yitabiriwe n’abantu bo mu ngeri zitandukanye bafite aho bahuriye na serivisi zirebana n’inkingo.

Umuyobozi wa Rwanda FDA, Dr Karangwa Charles, yavuze ko aya mahugurwa yakozwe mu rwego rwo kurushaho kubaka urwego rukomeye rw’ibigendanye n’inkingo no kwita ku bagizweho ingaruka nazo, kuko ibyorezo bihora biza, kandi bikaza bidateguje.

Ati “Aya mahugurwa yajeho kugira ngo buri muntu wese amenye icyo yakora mu gihe urukingo urwo ari rwo rwose ruje, ndetse turusheho kurushimangira kugira ngo rujye rukora neza kandi byihuse, cyane ingaruka ziba ku nkingo ziba zatanzwe zimenyekane.”

Yongeyeho ati “Aya mahugurwa twabonye ko ari ingenzi kuko turi mu bihe bidasanzwe. Uyu mwaka uziko hari icyorezo cya Covid-19, hari n’ibindi byorezo biri hirya no hino ku isi, niyo mpamvu rero dukwiye kubaka urwego rukomeye kurushaho, kuko inkingo, zabayeho ziriho, zizakomeza kubaho, niyo mpamvu rero twibajije ko dukwiye kubaka neza uru urwego rugakomera.”

Yavuze kandi ko aya mahugurwa yajeho kugira ngo buri muntu amenye icyo yakora mu gihe urukingo urwo ari rwo rwose rwaba rubonetse.

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bavuze ko bungukiyemo byinshi bigiye gutuma imikorere yabo irushaho kuba myiza ndetse hari n’undi mumaro wisumbuyeho bagiye kugirira abaturage.

Rugirangonga Philbert, ashinzwe ibigendanye n’inkingo mu bitaro bya Kirehe, yavuze ko bungutse byinshi bizabafasha mu kurushaho gukurikirana ingaruka zishobora guterwa n’inkingo, kandi bigatangirwa raporo vuba.

Ati “Twungukiyemo byinshi rero, mu bijyanye n’ubugenzuzi bwazo n’uburyo umuntu azajya akora raporo kugira ngo bikurikiranwe, hamenyekane niba ikibazo kiva ku rukingo cyangwa kivuye ku bindi bintu kugira ngo bikosorwe bye kuzongera kuba ubutaha.”

Yavuze ko kandi uretse kunoza ibyo bakoraga bo ubwabo, bazanegera abaturage hirya no hino babigishe kugira ngo nihagira ikibazo kigaragara nyuma yo guhabwa inkingo, ntibabifate nk’ibisanzwe ahubwo babitangaze bikurikiranwe neza, hamenyekane inkomoko nyakuri.

Aya mahugurwa y’iminsi itanu, Rwanda FDA, yayateguye ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, AMP (Agence de Médecine Préventive), ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima.

Umuyobozi wa AMP (Agence de Médecine Préventive) muri Afurika, Alima Ouattara, yavuze amahugurwa nk’aya ari ingenzi kuko ubu isi yabaye umudugudu, iyo hamwe habaye ikibazo, gihita gihinduka icya rusange, bityo ko ari ngombwa guhora abantu biteguye.

Yagize ati “Aya mahugurwa ni ingenzi muri iki gihe, kubera ko uyu munsi isi yabaye umudugudu, u Rwanda ruri hafi y’isi yose muri rusange, iyo hagize ikintu kibera ahantu runaka, amakuru ahita akwirakwira, ni ngombwa rero ko duhora twiteguye.”

Yongeyeho ati “Iyi gahunda kandi ni ingenzi cyane muri iki gihe kuko, mu mezi make ari imbere haraba habonetse urukingo rwa Covid-19, kuri ubu ibihugu byinshi byishyize hamwe muri gahunda igamije kuzakwirakwiza inkingo ku buryo bungana, bivuze ko zitazaba iza bariya gusa ahubwo natwe muri Afurika zizatugeraho.”

“Ni ngombwa ko twigisha abakora mu nzego z’ubuzima, uburyo tuzakira urwo rukingo, uburyo tuzarugenzura, uburyo tuzemeza abantu ko bakwiye gufata urwo rukingo, kuko uyu munsi gukingirwa ntabwo bikiri ukwirinda wowe ubwawe gusa, ahubwo ni ukurinda bagenzi bawe nabo.”

Muri aya mahugurwa hahuguwe abakora mu nzego z’ubuzima batandukanye, hibanzwe cyane ku bahagarariye abandi bahuguriwe kujya guhugura abandi, ndetse ku munsi wa nyuma hahuguwe abasanzwe bakora muri serivisi z’inkingo, bigishwa uburyo bushya bwo gukurikirana no kumenyekanisha abagizweho ingaruka n’inkingo n’imiti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa