skol
fortebet

Abantu 84 bamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda…Habonetse 2 kuri uyu wa Kane

Yanditswe: Thursday 02, Apr 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Mata 2020 habonetse abantu 2 barwaye Coronavirus biyongereye ku bandi 82 bagaragaye mu minsi ishize guhera kuwa 14 Werurwe bituma buzuza umubare w’abantu 84 banduye.

Sponsored Ad

Aba bantu babiri bari baherutse kugirira ingendo mu bihugu bitandukanye ari naho bakuye iyi ndwara ikomeje guhungabanya isi.

MINISANTE yavuze ko yahise ishaka abahuye n’aba barwayi ba Coronavirus kugira ngo basuzumwe ndetse bashyirwe mu kato kugira ngo batanduza abandi iki cyorezo kigakwirakwira.

MINISANTE ivuga ko abarwayi bose bavurirwa ahabugenewe ndetse bari koroherwa.Abenshi muri bo ubu nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza.

Dr. Menelas Nkeshimana, Umuganga mu bitaro Bikuru bya Kaminuza (CHUK), uri no mu itsinda rishinzwe gukumira icyorezo cya COVID-19, yabwiye RBA ko bamwe mu barwayi ba koronavirusi bashobora gusezererwa mu mpera z’iki cyumweru.

Yagize ati "Kugira ngo umurwayi wa koronavirus ave mu bitaro bisaba ko hakorwa ibizamini bigaragaza ko icyo gihe atashye nta byago by’uko hari abandi yakwanduza.

Ibyo bishatse kuvuga ko nkuko tuba twamukoreye ikizamini yinjira mu bitaro kikagaragaza ko afite virusi ku rugero runaka n’iyo agiye gutaha arangije iminsi 14 ibyo bizamini bisubirwamo.

Asabwa gukora ibizamini 2; ikizamini cya mbere tugishyira ku munsi wa 14 aho tureba koko niba virusi yarashizemo, iyo dusanze iyo virusi yarashizemo turongera tukagisubiramo nyuma y’amasaha 24 kugira ngo twongere turebe koko niba iyo virusi ntayigaragara mu kizamini yafatiwe. Ibyo byombi byagaragaza ko iyo virus ntayo ikirimo, ko nta risk ihari yo kwanduza abo asanze mu muryango icyo gihe turamusezerera agataha."

Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Werurwe 2020 nibwo MINISANTE yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere w’icyorezo cya Coronavirus.

Uyu akaba ari Umuhindi wageze mu Rwanda tariki ya 8 Werurwe 2020, nta bimenyetso by’iki cyorezo yari afite. Gusa tariki ya 13 Werurwe ni bwo yijyanye ku ivuriro, apimwe basanga afite iyi ndwara.

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko Abaturarwanda bose bagomba gukomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n’ubuyobozi bw’urwego rw’ubuzima cyane cyane gukaraba intoki igihe cyose, kutajya ahantu hahurira abantu benshi, guhamagara umurongo wa telephone utishyurwa wa 114 igihe ugaragaje ibimenyetso by’iyi ndwara birimo gukorora cyane,kunanirwa guhumeka no kugira umuriro mwinshi

Imibare y’Abanduye COVID-19 imaze kugera kuri miliyoni (1,000,940) ku isi, mu gihe abagera ku 51,375 imaze kubahitana. Leta zunze ubumwe za Amerika nizo zibasiwe cyane, aho abarenga 20,500 banduye iki cyorezo uyu munsi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa