skol
fortebet

“Abantu bacu nibakubitwa, bagafungwa, ntabwo tuzemera ibizaba mu matora” Dr Frank Habineza

Yanditswe: Thursday 15, Jun 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi akaba n’ umukandida watanzwe n’ ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda Dr Frank Habineza avuga ko nk’ ishyaka DGPR bizeye ko komisiyo y’ igihugu y’ amatora izakora akazi kayo neza amatora agakorwa mu mucyo n’ ubwisanzure, ngo nitabikora ntabwo bazemera ibizava mu matora.
Dr Frank Habineza yabitangaje ubwo yari akimara gutanga kanditature ye kuri ubu iri mu zirimo guzumwa n’ abakomiseri ba komisiyo y’ amatora.
Mu nkuru yacu y’ ubushize twari twababwiye ko mu (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi akaba n’ umukandida watanzwe n’ ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda Dr Frank Habineza avuga ko nk’ ishyaka DGPR bizeye ko komisiyo y’ igihugu y’ amatora izakora akazi kayo neza amatora agakorwa mu mucyo n’ ubwisanzure, ngo nitabikora ntabwo bazemera ibizava mu matora.

Dr Frank Habineza yabitangaje ubwo yari akimara gutanga kanditature ye kuri ubu iri mu zirimo guzumwa n’ abakomiseri ba komisiyo y’ amatora.

Mu nkuru yacu y’ ubushize twari twababwiye ko mu byangombwa Dr Frank Habineza yatanze haburagamo kimwe aricyo “ikarita y’ itora”. Magingo aya amakuru yizewe agera ku Kinyamakuru Umuryango ni uko icyo cyangombwa nacyo yamaze kugitanga.

Ubwo yabazwaga uko azakira ibyavuye mu matora mu gihe byagaragara ko hari uburiganya bwayabayemo.

Dr Habineza yagize ati “Twebwe twizeye ko amatora azakorwa mu mucyo, kandi dufitiye ikizere komisiyo y’ amatora ko izabikora neza, nitabikora neza abantu bacu bagakubitwa bagafungwa icyo gihe ntabwo tuzemera ibizava mu matora tuzagana inkiko.”

Yongeyeho ati “Nibikorwa neza, twese tukiyamamaza nta bantu bacu bakubiswe, nta bantu bafunzwe, tukiyamamaza twese tukagira umwanya uhagiye ku mateleviziyo y’ igihugu nk’ undi mukandida w’ ishyaka riri ku butegetsi nta kibazo tuzemera ibizava mu matora”

Abamaze gutanga candidature ni Dr Frank Habineza w’ Ishyaka DGPR, Mwenedata Gilbert umukandida wigenga na Barafinda Sekikubo Fred uvuga ko yateze imitego ibiri bivuze ko ashobora kuba umukandida w’ ishyaka cyangwa umukandida wigenga. Gusa ubuyobozi bw’ urwego rw’ igihugu rw’ imiyoborere buvuga ko ishyaka R2UDA rya Barafinda ritanditse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa