skol
fortebet

Abantu 5 nibo basanganywe Coronavirus muri 1,036 basuzumwe kuri uyu wa Gatanu

Yanditswe: Friday 10, Apr 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Mata 2020,Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko mu Rwanda habonetse abantu batanu banduye Coronavirus mu bipimo 1,036 byafashwe.

Sponsored Ad

Ibi byatumye umubare rusange w’abamaze kwandura iki cyorezo mu gihugu ugera ku 118 barimo barindwi bamaze gukira.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 5 aribo basanganywe icyorezo cya Covid-19 uyu munsi mu Rwanda nyuma y’aho hapimwe abantu 1,036 bituma umubare w’abamaze kwandura iki cyorezo muri iki gihugu uba abantu 118 barimo 7 bayikize.

Abantu basanganywe Coronavirus bose uko ari batanu n’abahuye n’abageze mu Rwanda banduye iyi ndwara barayibanduza.

MINISANTE ivuga ko aba bagaragaweho Coronavirus bahise bashyirwa mu kato ndetse hakomeje gushakishwa abantu bose bahuye na bo ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

MINISANTE yavuze kandi ko Abarwayi bose bavurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa. Abenshi muri bo ubu nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza. Nta n’umwe urembye.’

Minisante yamenyesheje Abanyarwanda ko Umuntu wese uhisha cyangwa wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umuntu wanduye Coronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso byayo aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko Abanyarwanda n’abandi barwinjiyemo bashyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14, guhera igihe bagereye mu gihugu mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

U Rwanda rwafashe ingamba zirimo guhagarika ibikorwa bitandukanye no kuguma mu rugo mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, yarubonetsemo bwa mbere ku wa 14 Werurwe 2020.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi hifashishijwe amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe, hanubahirizwa intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Ku isi yose, uyu munsi abamaze kwicwa na covid19 barenze 100,000. Abamaze kwandura barenga 1,6M naho abamaze gukira barenga gato 375,000.

Muri Afurika abamaze kwandura ni 13,418 hapfamo 695 naho abamaze gukira ni 2,217.

Muri iki gihe Abanyarwanda bose basabwe kuguma mu rugo kubera ingamba zo gukumira Coronavirus,abantu ku giti cyabo,ibigo,abayobozi batandukanye barimo abagize guverinoma,ibyamamare,abikorera bakomeje gutanga umusanzu wabo mu kugoboka abagizweho ingaruka n’izi ngamba zikarishye zo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Mata 2020, Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Dr Ron Adam, yatanze inkunga ya toni enye z’ibishyimbo, umuceri na kawunga, bifite agaciro ka miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda zatanzwe na Ambasade ya Israel mu Rwanda.

Iyi nkunga yatanzwe mu izina ry’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubutwererane no gutanga inkunga wa Israël (MASHAV), izahabwa abaturage bo mu Mujyi wa Kigali bakeneye ibiribwa bibunganira muri ibi bihe imirimo hafi ya yose yabaye ihagaritswe.

Muri iki gikorwa, Ambasade ya Israël yakoranye n’imiryango itegamiye kuri leta ikorera mu Rwanda yitwa ‘Inspire Women for Development (IWD) na Tabara Program’ yashinzwe mu rwego rwo gufasha abari kugorwa no kubona amafunguro kubera COVID-19.

Iyi nkunga ikaba yashyikirijwe ubuyobozi bukuru bw’ubuhunikiro bw’ibiribwa buri mu Karere ka Kicukiro.

Dr Ron Adam yashimangiye ko Israël izakomeza gufatanya n’u Rwanda mu guteza imbere ubufatanye ku neza y’abaturage b’ibihugu byombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa