skol
fortebet

Abarwaye Coronavirus mu Rwanda batangaje byinshi ku buzima bwabo mu bitaro bya Kanyinya

Yanditswe: Sunday 29, Mar 2020

Sponsored Ad

Nyuma y’iminsi 14 mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere wanduye icyorezo cya Coronavirus, we na bagenzi be 60 bari kuvurirwa mu bitaro bya Kanyinya, mu Karere ka Nyarugenge.

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru [RBA] cyasuye ibi bitaro byakira aba barwayi biganjemo abaturutse hanze y’u Rwanda,abaharwariye bavuga ko bamerewe neza ndetse ko ntawe urembye.

Umuyobozi w’ibi bitaro,Dr. Ndahayo Ernest yatangaje ko kwinjira mu cyumba kirimo abarwayi bisaba kubanza kwambara imyambaro yabugenewe irinda umuntu kwandura kuko Coronavirus yandurira mu matembabuzi y’umuntu uyanduye.Ushobora gukora aho umurwayi yakororeye ukandura,ukamukoraho ukandura.

Ibyo bambara birimo bote n’umwenda w’ishashi woroshye, bagafunga mu maso, ku munwa no ku mazuru bakoresheje agapfukamunwa (mask) , mu mutwe bakongeraho igituma bakomeza kureba ariko bikingiye cyo mu bwoko bw’akayunguruzo cyangwa ikirahuri cya pulasitiki.

Umuhindi wanduye iyi virusi yavuze ko atazi uburyo yanduye iyi ndwara kuko ngo yari yagerageje kwirinda mu ndege n’ahandi.

Umurwayi w’umunyarwanda wasanganywe iyi virusi mu minsi 10 ishize ubwo yari avuye mu Bubiligi, kimwe na bagenzi be babiri barimo Umushinwa n’Umudage, bavuga ko batazi aho banduriye.

Uwo munyarwanda yagize ati “Namaze iminsi itanu mu Bubiligi, mu kugaruka kubera ko icyo cyorezo cyari gihari ahantu hose, ubwo umuntu yagarutse yikingiye ‘udupfukamunwa’, mu ndege,ahantu hose, ntabwo nzi ahantu nafatiye iyi virusi”.

Uyu munyarwanda kimwe na bagenzi be bemeza ko bameze neza ndetse nta n’ikimenyetso na kimwe cya Coronavirus bakigaragaza, bagashimira abaganga na leta y’u Rwanda muri rusange ikomeje kubitaho nta kiguzi.

Undi muhinde waganiriye na RBA yagaragaye yishimye avuga ko yumva atarwaye gusa ngo icyo azi nuko yanduye Coronavirus.Yavuze ko nta n’ubuvuzi budasanzwe agikeneye kuko yumva atarwaye.

Umunyarwanda wanduye Coronavirus yavuze ko iyo ubwiye abantu ko urwaye Covid 19 bahita batekereza ko uryamye ugiye gupfa ariko atariko bimeze ahubwo bameze neza.

Ati “Icyo nababwira n’uko twese uko turi hano kubera ko turasohoka tukabonana, twese turi bazima turi hanze turaganira, dukora siporo nimugoroba nta muntu uryamye, nta muntu urembye, nta muntu ugiye gupfa.

Icyo nabwira abanyarwanda, tubayeho neza, twitaweho neza, tugaburirwa neza, buri cyumba gifite televiziyo murabibona, hano hari internet yihuta cyane, buri wese ari ku ikoranabuhanga, tubona amakuru, tuvugana n’imiryango yacu n’inshuti zacu.Naboneraho gushimira leta y’u Rwanda ko yashyizemo imbaraga mu gufatirana iki cyorezo hakiri kare cyane kandi n’abagaragaweho iyi ndwara kwitabwaho mu buryo bwiza cyane”.

Umuyobozi w’iki kigo, Dr Nahayo Ernest, avuga ko mu barwayi ba Coronavirus bamaze kugaragara mu Rwanda, nta n’umwe urembye ariko nanone ngo nta kwirara.

Ati “Ipfundo rya mbere ni uko indwara imara iminsi 14 itarigaragaza, ku munsi wa mbere umubiri wanjye ushobora kuyirwanya ukayitsinda, ejo ugakomeza, ariko ejobundi, kunanirwa ugatangira kugira ibimenyetso, umuriro,nkafata imiti ariko bikanga,umubiri ukananirwa.”.

Nubwo u Rwanda rutaragira umurwayi n’umwe wa Coronavirus urembye, rwiteguye ko hagize uboneka nawe yakwitabwaho agahabwa ubutabazi bwose bushoboka, kuko i Kanyinya hari ibyumba umunani bifite ibyangombwa byose bikenewe mu kwita ku ndembe z’icyorezo cya Coronavirus.

Mu barwariye muri iki kigo harimo n’Umuhinde wa mbere wagaragayeho Coronavirus bwa mbere mu Rwanda, Dr. Nahayo avuga ko uwo murwayi atagaragaza ikimenyetso na kimwe ndetse ko yatangiye gukorerwa ibizamini ngo harebwe niba virusi yarashize mu mubiri we, bityo abe yasezererwa.

Gufata icyemezo cyo gusezerera umurwayi wa Coronavirus, bikorwa nyuma y’iminsi 14 byemejwe ko yayanduye agakorerwa ibizamini byo kwa muganga, byagaragaza ko ntayo agifite akongera gupimwa nyuma y’amasaha 72, nabwo byagaragara ko ntayo akabona gusezererwa ariko nabwo akaba yishyize mu kato k’icyumweru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa