skol
fortebet

Abarwayi ba Coronavirus biyongereyeho 15 mu Rwanda

Yanditswe: Friday 19, Jun 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima, yatangaje ko mu Rwanda habonetse abarwayi ba Coronavirus 15 bitum abamaze kuyandura bose baba 661. Aba barwayi bagaragaye muri Rusizi na Rusumo. Uyu munsi hakize 1, abakize bose babaye 351. Abakirwaye ni 308. Abamaze gupfa ni 2.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yaraye atangaje ko hari gukazwa ingamba kugira ngo iki cyorezo gihashywe mu karere ka Rusizi ahakomeje kugaragara ubwandu bwinshi.
Ati “Muri Rusizi niho imibare iri guturuka kandi birumvikana tuhafite (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima, yatangaje ko mu Rwanda habonetse abarwayi ba Coronavirus 15 bitum abamaze kuyandura bose baba 661. Aba barwayi bagaragaye muri Rusizi na Rusumo. Uyu munsi hakize 1, abakize bose babaye 351. Abakirwaye ni 308. Abamaze gupfa ni 2.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yaraye atangaje ko hari gukazwa ingamba kugira ngo iki cyorezo gihashywe mu karere ka Rusizi ahakomeje kugaragara ubwandu bwinshi.

Ati “Muri Rusizi niho imibare iri guturuka kandi birumvikana tuhafite ikwirakwira ry’icyorezo mu baturage. Turi kugerageza gushyiramo ingufu ngo turebe uko twabihagarika nicyo gituma gahunda ya Guma mu Rugo yari ishinzwe kureba uko yatuma abanduye badakomeza kwanduza abandi.”

Magingo aya, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc), yatangaje ko imirenge itanu yo mu Karere ka Rusizi, yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo, igamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, yayigumishijwemo ibindi byumweru bibiri.

Minaloc yanditse kuri Twitter iti “Guma mu rugo mu mirenge ya Kamembe, Mururu, Gihundwe, Nyakarenzo na Nkombo irakomeje mu gihe cy’ibyumweru nibura bibiri. Turasaba abaturage gukomeza kubahiriza ingamba zose zo kwirinda icyorezo Coronavirus. Abayobozi barasabwa gushyira imbaraga mu kubikurikirana”.

Nubwo serivisi nyinshi zikomeje gufungurwa, abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi, ndetse by’umwihariko uwiyumvamo ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agahamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, yatangaje ko nyuma yo kwemerera abasubitse ubukwe bwabo kubera COVID-19 kuba basezerana mu mategeko, habonetse bamwe mu bavugaga ko batanyuzwe mu gihe batemerewe no gusezerana imbere y’Imana.

Yavuze ko mu gufata ikemezo cyo kudohora ku bijyanye no gusezerana imbere y’Imana hashingiwe ku byifuzo by’abari bararangije imihango yo gusaba no gukwa, bityo hatarebwe ku bashaka gutangira umushinga wo kubana.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Minisitiri Prof. Shyaka yavuze ko nubwo kubahiriza isakaramentu ryo gushyingirwa byemejwe na Guverinoma, ibyaba byiza kurushaho ni uko n’abemerewe gushyingiranwa imbere y’Imana bategereza igihe icyorezo kimaze kuneshwa.

Ati: “Tugize Imana n’ababa bifuza gushakana baba baretse tukigira imbere, tukabanza tukanesha iki cyorezo, bakazakora ubukwe igihe bashobora kwisanzura.”

Yakomeje asobanura ko ku bari batarakora imihango yo gusaba no gukwa baba bihanganye kuko bitemwe cyane ko imisango ihabera isaba guhuza abantu benshi.

Ati: “Niba tuvuga tuti ik’ibanze ni ukurinda ubuzima, kandi murabizi ari umugeni usabwa n’umusore usaba iyo babaze ba nyirasenge, ba sewabo n’imiryango n’inshuti, baragenda bakaba mirongo…, kandi tuzi agaciro imiryango iha icyo gikorwa. Ni yo mpamvu twifuza ko baba bihanganye ariko ba bandi bakoze ibyo gusaba no gukwa ni bo tuvuga tuti noneho mwe nimutere intambwe kubera ko imiryango yabahaye umugisha.”

Minisitiri Shyaka yavuze ko ibyo gusaba no gukwa bitemewe kugeza ubu mu rwego rwo kwanga ko byaba intandaro y’ikibazo cyo gukwirakwiza ubwandu bushya bw’icyorezo, ugasanga abahujwe n’urukundo banduye indwara ibambura ibyishimo byabo, cyangwa ugasanga n’abagize imiryango yabo baranduye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa