skol
fortebet

Abashoferi ba Yahoo barajwe mu kibuga kubera kurenza saa tatu bari mu kazi bashinja amakosa ba shebuja

Yanditswe: Wednesday 05, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Bamwe mu bashoferi batwara abagenzi mu mu modoka za kompanyi itwara abagenzi ya Yahoo Car barakajwe no kurazwa mu kibuga cya Polisi mu karere ka Rwamagana bazira kurenza isaha ya saa tatu yashyizweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry coronavirus bituma bashinja amakosa ba shebuja.

Sponsored Ad

Mu kiganiro aba bashoferi bagiranye na Flash TV bavuze ko nta kosa bishinja ahubwo bahuye n’akajagari k’imodoka mu nzira [Embouteillage] bituma bakererwa kurangiza akazi.

Aba bashoferi basabye ba shebuja gukuraho imodoka zihaguruka saa moya za ni mugoroba kuko ngo hari igihe bahura n’aka kajagari bigatuma barenza amasaha yo gusoza akazi.

Umwe yagize ati “ Twahuye na Ambouteillage zigera kuri 3 zitandukanye mu muhanda bityo rero tugira ubukererwe mu muhanda bitaduturutseho.Ubundi kuva Nyabugogo uza Kayonza bitwara isaha n’igice ariko hari igihe bitwara igihe kirekire kubera amakamyo aba yafunze umuhanda ku buryo ushobora guhagarara nk’isaha cyangwa iminota 30.”

Imodoka zaba bashoferi zahise zifungwa ndetse ngo zigomba kumara iminsi 5 aho zinatange amande ariyo mpamvu basaba kompanyi bakorera za saa moya zijya Iburasirazuba hagasigara iza saa kumi n’ebyiri gusa.

Umwe yagize ati “Icyo dusaba nuko amakampani dukorera adufashe tujye twisigiramo iyo minota duteganyamo ako kajagari k’imodoka mu muhanda.Urugero naguha ni nk’igihe mvuga nti nkoresha isaha n’igice kuva Nyabugogo kugera I Rwamagana,bikaba amasaha 2 nibura.”

Undi yagize ati “Turifuza ko abagenzi twatwaraga saa moya byahinduka bikaba saa kumi n’ebyiri,saa moya ikavaho.”

Umuvugizi wa Polisi ikorera mu ntara y’Iburasirazuba,CIP Hamdun Twizeyimana ntiyemeranya n’aba bashoferi kuko ngo izindi modoka z’ayandi makompanyi nazo ziragenda zikarangiza akazi hakiri kare bityo nabo bakwiriye kubahiriza amasaha.

Ati “Iyo bavuze ngo bahuye na Embouteillage akenshi baba babeshya.urasanga ari kampani imwe kandi zose zirakora.Inama nabagira n’ukumenya isaha batwarira abagenzi agendanye nay a masaha twahawe abantu bagomba kuba bageze mu ngo zabo saa tatu z’ijoro.Umuntu akabara amasaha y’urugendo akaba yamaze gupakira abagenzi kare.”

Ubuyobozi bwa Yahoo Car bwavuze ko bugiye kureba uko isaha imodoka ya nyuma ivira Nyabugogo yagabanuka kugira ngo abashoferi barangize akazi hakiri kare.

Umwe mu bayobozi ba Yahoo Car,,Habimana Sudi,yagize ati “Kugira icyo duhindura kuri ya saha twajyaga duhagurukiraho,hari ikigiye guhinduka mu kazi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa