skol
fortebet

Abayobozi bakuru muri Guverinoma y’u Rwanda bigomwe umushahara wabo w’ukwezi ushyirwa mu gufasha abatishoboye

Yanditswe: Monday 06, Apr 2020

Sponsored Ad

Abayobozi bakuru muri Guverinoma y’u Rwanda biyemeje kwigomwa umushahara w’ukwezi kwa Mata bawugenera gahunda yo gufasha abatishoboye bagizweho ingaruka n’ingamba zikarishye zo kuguma mu rugo, zafashwe mu guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru,ibiro bya Minisitiri w’Intebe,byashyize hanze itangazo rigira riti "Mu rwego rwo gukomeza kurwanya icyorezo cya Coronavirus, Leta y’ u Rwanda yemeje ko abagize Guverinoma bose, abanyamabanga bose, abanyamabanga bahoraho, abayobozi b’ibigo bya Leta ndetse n’abandi bayobozi bakuru mu nzego z’igihugu bazigomwa umushahara wabo w’ukwezi kwa Mata’’.

“Turakomeza gushimira Abanyarwanda bose ku bufatanye bakomeje kugaragaza ndetse no gukomeza kumvira amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Coronavirus.’’

Mu bigomwe umushahara harimo Perezida wa Repubulika, Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Minisitiri w’Intebe, abaminisitiri, abanyamabanga ba Leta, abandi bagize Guverinoma bashobora gushyirwaho na Perezida, ba guverineri b’Intara n’Umujyi wa Kigali, Abasenateri n’Abadepite n’abandi bayobora ibigo bya Leta bitandukanye.

Gahunda yo gufasha abatishoboye muri iki gihe hafashwe ingamba zo kuguma mu rugo kubera icyorezo cya Coronavirus,yashimangiwe na perezida Kagame mu ijambo aheruka kugeza ku banyarwanda kuwa 27 Werurwe 2020, ryibandaga kuri Coronavirus.

Yagize ati “Tuzi neza ko ibi bihe bitoroshye,byahungabanyije imibereho y’abanyarwanda benshi ndetse mu gihugu hose.Turabasaba ko mwihangana.Turatera intambwe nziza ntabwo dukwiye gutezuka.Leta izakomeza gukora ibishoboka byose ngo ifashe abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye.

Taliki ya 22 Werurwe 2020, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yatangaje ko Leta igiye kureba abaturage barya ari uko bakoze ku munsi n’abandi bafite amikoro make bashobora kwicwa n’inzara kubera izi ngamba zikarishye ibagoboke.

Ku wa 25 Werurwe 2020 nibwo Leta yatangije gahunda yo gutanga ibikenerwa by’ibanze birimo ibiribwa ku baturage batishoboye, mu bihe abaturarwanda basabwa kuguma mu ngo mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Ibyokurya byatanzwe hirya no hino gusa hari bamwe mu bayobozi batangiye kubinyereza no kubiha abishoboye aho kuwa Gatandatu Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umuyobozi w’Umudugudu n’ushinzwe umutekano bo mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo bakekwaho kunyereza ibiribwa byari bigenewe abatishoboye muri iki gihe cyo kurwanya Koronavirusi.

Igikorwa cyo gutanga inkunga y’ingoboka cyakozwe ku buryo urugo ku rundi rugerwaho binyuze mu midugudu n’amasibo. Ingano y’ibigenerwa umuryango bishobora gutandukana bitewe n’umubare w’abawugize.

Prof Shyaka avuga ku bagaragaye bivovotera ibiribwa bahawe, yashimangiye ko hakenewe kubaho ubufatanye ngo ‘byumvikane ko ni ubutabazi bw’ibanze dutanga, si ibigega tuba duhunika. Umuntu nagukamira akaguha litiro uzavuga ko ntacyo akumariye kuko ataguhaye ijerekani?’’

Ati "Dutanga bike bishoboka ariko biramira umuntu, ku bafite ikibazo cy’amaramuko.’’

Guverinoma y’u Rwanda ku wa 1 Mata 2020 nibwo yongereye iminsi 15 ku ngamba zafashwe zo guhangana na Coronavirus zirimo no kuguma mu rugo.

Kuri uyu wa 5 Mata 2020, nibwo abantu bane ba mbere basezerewe mu Bitaro bya Kanyinya, nyuma yo gusuzumwa ibipimo bikerekana ko nta bwandu bwa Coronavirus bagifite mu mubiri. Mu Rwanda hamaze kuboneka abarwayi ba Coronavirus 104, kuva uwa mbere ahatahuwe ku wa 14 Werurwe 2020.

Leta y’u Rwanda ikoresha abakozi bagera kuri 3% by’abakora bose mu gihugu, imishahara y’abagize guverinoma n’abategeka ibigo ku kwezi yose hamwe ibarirwa muri miliyoni nyinshi.

Ibitekerezo

  • Ndashimira abiyemeje gutanga umushahara wose kuko byari bikenewe cyane.Kuri njye nari naratekereje ko bikwiye guhera kumuntu uhembwa 500000 akigomwa 100000 naho abahembwa 1000000 Baki gomwa 200000 abandi bakigomwa imishahars yabo kuko baba bafite saving ihagije.
    Mubyukuri imishahara abayobozi bihaye ni umuzigo kugihugu kuko biri mubituma igihugu kidatera imbere ngo hubakwe amavuriro ahagije amashuli ahagije imihanda myiza amazi agere hose kugiciro gito amashanyarazi agere hose kugiciro gito amasoko yubakwe neza n’ibindi byafasha igihugu gutera imbere nko kubaka imidugudu igezweho ikagurwa make ikajya yishyurwa mugihe kirekire.
    Hakwiye kunozwa imiturire kuko ibi byorezo kubinesha bisaba no kuba abantu batuye neza kugirango bagezweho ubufasha.
    Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa