skol
fortebet

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda azitabira imurikabikorwa ry’ ubuhinzi rigiye gutangira

Yanditswe: Wednesday 21, Jun 2017

Sponsored Ad

Ambasade ya Israel mu Rwanda yatangaje ko Ambasaderi Belaynesh Zevadia uhagarariye Israel mu Rwanda azitabira imurikabikorwa ry’ ubuhinzi zizabera ku Mulindi kuva tariki 22 – 27 Kamena 2017.
Nk’ uko bikubiye mu itangazo rigewe abanyamakuru iyi ambasade yashyize ahagaragara ngo Amb. Zevadia guhera ku cyumweru tariki 25 Kamena kugeza tariki 27 azagirana ikiganiro n’ abanyamakuru babyifuza. Iki kiganiro kizibanda ku bikorwa igihugu cya Israel gifatanyamo n’ u Rwanda aribyo by’ ubuhinzi bw’ (...)

Sponsored Ad

Ambasade ya Israel mu Rwanda yatangaje ko Ambasaderi Belaynesh Zevadia uhagarariye Israel mu Rwanda azitabira imurikabikorwa ry’ ubuhinzi zizabera ku Mulindi kuva tariki 22 – 27 Kamena 2017.

Nk’ uko bikubiye mu itangazo rigewe abanyamakuru iyi ambasade yashyize ahagaragara ngo Amb. Zevadia guhera ku cyumweru tariki 25 Kamena kugeza tariki 27 azagirana ikiganiro n’ abanyamakuru babyifuza. Iki kiganiro kizibanda ku bikorwa igihugu cya Israel gifatanyamo n’ u Rwanda aribyo by’ ubuhinzi bw’ indabyo.

Israel ni cyo gihugu cya mbere ku Isi cyohereza mu muhanga umusaruro mwinshi w’ ibikomoka mu buhinzi. Nyamara nubwo bimeze gutyo hafi ½ cy’ ubuso bw’ iki gihugu ni ubutayu. Ibi bivuze ko bitoroshye kubona amazi yo gukoresha mu binzi gusa iki gihugu cyateye imbere mu buhinzi bukoresheje ikoranabuhanga.

20% by’ ubutaka bwa Israel nibwo butaka burumbuka. Israel yashyizeho gahunda haba mu byaro no mu migi izi gahunda nizo ziyifasha gutera imbere.

Muri 2014, MASHAV ni ukuvuga (the Hebrew acronym for Israel’s Agency for International Development Cooperation) yashyizeho ikigo gihuriweho n’ U Rwanda na Israel cyo guteza imbere ubuhinzi bw’ indabyo.

Iki kigo gishyira ingufu mu gufasha abahinzi bo mu Rwanda kuba abahinzi b’ umwuga bakoresha ikoranabunga kandi bakagira udushya mu buhinzi bwabo kugira ngo be gukomeza kuba abahinzi bato ahubwo babe abahinzi bakomeye babikesha ubuhinzi bw’ indabyo nk’ uko bimeze muri Israel.

Nubwo ibigo nk’ ibi byo guhungura abahinzi bizashyirwa mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika ikigo cyo mu Rwanda kizaba aricyo gikuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa