skol
fortebet

Bamwe mu mpunzi zaturutse muri Libya barifuza gusubizwa iwabo muri Somalia

Yanditswe: Tuesday 21, Jan 2020

Sponsored Ad

Bamwe mu mpunzi zaturutse muri Libya baratangaza ko nubwo bishimiye ko nta ngorane bafite ubu ariko batifuza kuguma mu Rwanda aho bamwe bagifite icyifuzo cyo kujya I Burayi mu gihe impunzi 2 zatunguranye zivuga ko zishaka gusubira muri Somalia.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo kuwa mbere Joran Kallmyr, minisitiri w’ubutabera wari unashinzwe iby’impunzi mu gihugu cya Norvege mbere y’uko asimbuzwa ejo, yasuye inkambi y’izi mpunzi zaturutse muri Libya iherereye I Gashora mu Bugesera.

Leta y’u Rwanda yakiriye izi mpunzi mu gikorwa yise icy’ubutabazi kubera akaga zari guhura nako mu ntambara iri muri Libya.

U Rwanda rwemereye izi mpunzi zigera kuri 299 rwakiriye zivuye muri Libya ko zemerewe kuba zasaba uburenganzira bwo gutura mu Rwanda gusa nta n’umwe ngo urabisaba.

Nkuko BBC ibitangaza,izi mpunzi zivuga ko mu Rwanda zimerewe neza ariko atari cyo gihugu bifuza guturamo.

Babiri mu mpunzi 299 bari i Gashora batunguye ishami rya ONU ryita ku mpunzi basaba ko basubizwa iwabo muri Somalia.

Ubwo Kallmyr yari i Gashora yashimangiye ko Norway ifite ubushake bwo gutwara impunzi 600 zirimo n’izi ziba mu Rwanda

Mu Rwanda,izi mpunzi zikunze kuba zihugiye mu bikorwa bitandukanye birimo nk’imikino, muzika n’ibindi, mu gihe zitegereje kumenya ejo hazaza h’ubuzima bwazo.

Bwana Kallmyr avuga ko igihugu cye mbere yo kwakira izi mpunzi hari ibyo kizagenzura.

Ati: " Tuzareba neza niba abagomba kuza ari impunzi koko atari abimukira b’impamvu z’ubukungu kuko n’ubundi abo ntibabona uburenganzira bwo kuguma iburayi, babagarura n’ubundi.

Ni ingenzi rero kubabwira ko batagomba kujya muri Libya, niba bashaka ko ubusabe bw’ubuhungiro bwabo bwigwaho ahubwo baza mu Rwanda aho kujya muri Libya kuko batazagera iburayi muri buriya buryo".

Olivier Kayumba Umunyamabanga wa Leta muri Ministri ishinzwe ubutabazi avuga ko iki gikorwa cyo kujyana izi mpunzi I burayi nacyo gishobora gufata ikindi gihe.
Mu nkambi ya Gashora ubu hamaze kugera impunzi 299 muri 500 u Rwanda rwemeye kwakira.

Uretse Norvege, Canada yemeye kwakira 800 muri izi mpunzi ziri muri Libya, Ubufaransa bwemeye kwakira 200, Sweden 150 harimo barindwi (7) bamaze kugerayo na 30 bari kwitegura kugenda.

Mu bari mu Rwanda, babiri basabye gusubira iwabo muri Somalia, UNHCR ivuga ko ikigenzura niba nta kibazo bagira basubiye aho bahunze mbere yo kubasubizayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa