skol
fortebet

Rubavu:Ikamyo igonganye na Moto abantu 4 bahita bahasiga ubuzima

Yanditswe: Saturday 15, Feb 2020

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 15 Gashyantare,mu Kagari ka Nengo mu Mudugudu wa Gikarani, Umurenge wa Gisenyi,mu karere ka Rubavu ku ikorosi ryo ku bitaro bya Gisenyi habereye impanuka ikomeye aho ikamyo itwara kontineri yagonganye na moto bituma abantu 4 bahasiga ubuzima abandi narenga 5 barakomereka.

Sponsored Ad

Iyi kamyo yari itwaye kontineri irimo amafi bivugwa ko yavaga I Kigali yagonganye n’iyi moto yavaga ruguru y’ibitaro bya Gisenyi abantu 4 bahita bapfa mu gihe abandi bahise bakomereka.

Ababonye iyi mpanuka babwiye Umuryango.rw ko iyi kamyo ifite Plaque yo muri Tanzania, yacitse feri igonga urukuta rw’ibitaro bya Gisenyi nyuma yo kugonga iyi moto.Biravugwa kandi ko kontineri y’iki gikamyo yagwiriye abagenzi bari hafi aho.

Abashinzwe umutekano babwiye itangazamakuru ko baragira icyo batangaza nyuma yo gutabara.

Abakomerekeye muri iyi mpanuka bivugwa ko bagera kuri 6 bahise bajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Gisenyi gusa ababonye iyi mpanuka bavuga ko nabo bameze nabi.

Mu mwaka ushize kuwa 02 Ukwakira 2019 nabwo mu ikorosi ryo kuri ibi bitaro bya Gisenyi habereye impanuka y’ikamyo yagonze ibitaro ihitana umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) wakoreraga mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi.

Kuri ibi bitaro bya Gisenyi hakunze kubera impanuka bitewe n’ikorosi ribi cyane rihari gusa benshi bavuga ko izi mpanuka ziterwa n’uburangare bw’abashoferi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa