skol
fortebet

Bunani watabaye umwana wari ugiye gutwarwa n’amazi yahawe akazi ahishura umushahara agiye guhabwa n’umukoresha we mushya

Yanditswe: Wednesday 12, Feb 2020

Sponsored Ad

Umugabo witwa Bunani Jean Claude w’imyaka 26 watabaye umwana wari ugiye gutwarwa n’amazi menshi yari muri ruhurura ya Nyabugogo ku wa Gatandatu taliki ya mbere Gashyantare 2020,yabonye akazi muri Polyclinique de l’Etoile ndetse ngo mbere yo gutangira aka kazi kazajya kamuhesha ibihumbi 70 FRW ku kwezi yahawe n’ibihumbi 50 FRW byo kumufasha kwisuganya na Meya Kayisime Nzaramba.

Sponsored Ad

Ubwo y’imvura nyinshi yari iri kugwa mu Mujyi wa Kigali kuwa 01 Gashyantare uyu mwaka,akana k’imyaka 6 kagaragaye gahagaze rwagati mu mazi ya ruhurura ya Nyabugogo bigaragara ko amazi agiye kugatwara,abantu bose batinya kujyamo kugatabara uretse uyu mugabo Bunani Jean Claude wagize ubutwari arabikora.

Benshi bakozwe ku mutima n’iki gikorwa,baha inkunga zitandukanye Bunani kugeza ubwo n’akarere ka Nyarugenge kamwakiriye kamusezeranya kumushakira akazi.

Uyu mugabo wabonye akazi muri iki cyumweru muri Polyclinique de l’Etoile bikomeye mu mujyi wa Kigali yabwiye INYARWANDA TV ko ibyo yakorewe n’abanyarwanda ndetse n’Ubuyobozi bw’igihugu byamurenze ndetse mu mvugo ye humvikanamo gushimira.

Yagize ati “Maze igihe mbona ibyiza kubera Imana.Ntacyambuza kwishima.Umujyi wa Kigali wamaze kubyumva untumaho njya ku biro mpura na Meya wari wantumyeho ampa ibihumbi 50 FRW arangije arambwira ati “Bunani dore n’Imana iguhaye akazi kazajya kaguhemba ibihumbi 70 FRW ku kwezi.Urumva n’ibyishimo ku muntu wakoreraga 1500 ku munsi.Sinabura kwishima ngashimira na Meya nubwo ntacyo mfite namushimira gusa nibigenda biza buhoro buhoro nzamushimira.”

Uyu mugabo yavuze ko Meya yamweretse uzamugeza ku kazi nyuma yo kukamusezeranya ari nawe wakamugejejeho.

Bunani wavuze ko atazi gusoma no kwandika,yahawe akazi ko gucunga umutekano akareba icyinjiye muri ibi bitaro n’igisohotse ari nayo mpamvu yavuze ko yishimiye guhembwa nk’ufite dipolome kandi ntayo agira.

Bunani yavuze ko umuyobozi w’ibi bitaro yamubwiye ko kubera igikorwa cy’ubutwari yakoze atabura akazi akora mu bitaro bye anamuha ibihumbi 50 FRW byo kumufasha kwitegura.

Uyu mugabo yavuze ko yari yarihebye,umuryango we wabaga mu bukene ariyo mpamvu atize gusa ashima Leta kubera ibyo ikomeje kumukorera.Yavuze ko akazi kamuhemba menshi yakoze ari ako kuragira inka kamuhembaga ibihumbi 12 FRW ku mwaka.

Bunani ukomoka mu Karere ka Huye mu majyepfo y’u Rwanda yasize umugore we n’umwana umwe, aza i Kigali kubahahira,akaba yari asanzwe akora imirimo y’ingufu mu bice bya Nyabugogo i Kigali.

Bunani yavuze ko atari ubwa mbere atabaye umwana kuko ngo mu myaka ishize ubwo yari aragiye inka z’umukire i Nyanza ahitwa Nyamagana,yasanze umwana washakaga gufata ifi yapfuye yarohamye mu mazi abantu batinye kumutabara ahita yinjira mu mazi aroga aramutabara.

Uyu mwana Bunani yatabaye ubu afite imyaka nka 15 ariko ngo yamutabaye ari mu kigero cy’imyaka isaga 8.


Ibitaro Bunani agiye kuzajya akoraho

Amafoto: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa