skol
fortebet

Burera: Umugabo yiyahuye kubera kubana nabi n’umugore we asiga ibaruwa igira inama abakiri bato ku rushako

Yanditswe: Monday 23, Nov 2020

Sponsored Ad

Umugabo witwa Twizerimana Innocent wari usanzwe ari umwarimu ku ishuri ribanza rya Ruyange utuye mu Murenge wa Rusarabuye, Akagari ka Ndaga mu Karere ka Burera, yiyahuye akoresheje ibinini byica imbeba, nyuma yo kugirana ibibazo n’uwo bari barashakanye.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wabanje kwandika inzandiko zivuga impamvu yiyahuye ndetse n’amadeni yaje gushyiramo ingingo igira inama abakiri bato “gushaka uko babonye.

IGIHE dukesha iyi nkuru kivuga ko iyi nkuru yamenyekanye kuwa 21 Ugushyingo 2020, ubwo abaturage bageraga mu rugo rwa Bwana Twizerimana bagasanga hafungiye imbere, nyuma bakaza gusanga yamaze gupfa.

Inzego z’umutekano na RIB zaratabaye, bigaragara ko yapfuye nyuma yo kunywa uwo muti wica imbeba nk’uko ibimenyetso byari aho byabigaragaje.

Uyu mugabo w’imyaka 40 y’ amavuko, ngo yabanaga n’umugore we mu makimbirane ahoraho aterwa n’uko yashinjaga uyu mugore we kumuca inyuma, ndetse inzego z’ibanze aho bari batuye zahoraga mu kibazo cyabo zibunga ariko bikanga, kugeza ubwo umugore yari amaze ukwezi yahukaniye iwabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yabwiye IGIHE ko inkuru y’urupfu rwa Twizerimana ari ukuri ndetse agira inama imiryango kwitandukanya n’amakimbirane kuko asiga ingaruka zikomeye mu miryango harimo n’urupfu, ahubwo abasaba kujya begera ubuyobozi bukabikemura.

Ati "Nibyo ayo makuru twayamenye ko uwo mugabo yiyahuye akoresheje umuti wica imbeba agahita apfa, ni umuryango wari ubanye mu makimbirane bivugwa ko umugabo yakekaga umugore we ko amuca inyuma, ndetse uyu mugabo yasize abyanditse mu mpapuro.

Ni ikibazo cyari kizwi mu Murenge no mu Kagali, kuko bahoraga babunga ariko birangiye umugabo apfuye ndetse n’umugore we yari amaze hafi ukwezi yarahukaniye iwabo.

Duhora tugira inama imiryango ibana mu makimbirane kwitandukanya nayo kuko nta kindi asiga kitari ibibazo nk’ibi, nyamara iyo begereye abayobozi, imiryango n’inshuti ibibazo birakemuka bidaciye mu nzira zo kwiyahura, amakimbirane, arasenya ntiyubaka."

Mu butumwa uyu mugabo yanditse mbere yo kwiyahura harimo inama yagiriye abakiri bato ati “Nagerageje guha agaciro indahiro y’isezerano ryacu ariko byaranze.Ndagira inama abakiri bato kutihutira gushinga ingo uko biboneye.”

Uyu mugabo yagaragaje abamurimo ideni n’abo ayabereyemo anongeraho ko yifuriza umugore we gutunga agatunganirwa.





Ibitekerezo

  • Nubwo wababaye ark wirengagije abo usize ko bazahorana agahinda kukurusha , RIP

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa