skol
fortebet

Buri masagonda 17 umuntu yandura virusi itera SIDA

Yanditswe: Saturday 02, Dec 2017

Sponsored Ad

Tariki 1 Ukuboza ni umunsi wahariwe kurwanya Virus itera SIDA. Isi ifite intege yo kurandura burundu icyorezo cya SIDA, gusa nubwo bimeze gutyo imibare itangwa n’ ishami ry’ Umuryango w’ abibumye rirwanya SIDA, (ONUSIDA) igaragaza ko buri masaganda 15 umuntu umwe yanduye SIDA mu Isi.
Mu Rwanda uyu munsi wizihirijwe kuri Sitade Amahoro I Remera. Mu butumwa bwatanzwe n’ umufasha wa Perezida Kagame, Jeannette Kagame yavuze ko ‘twese dufatanyije twarandura SIDA muri 2030’
Intego Isi yihaye ni (...)

Sponsored Ad

Tariki 1 Ukuboza ni umunsi wahariwe kurwanya Virus itera SIDA. Isi ifite intege yo kurandura burundu icyorezo cya SIDA, gusa nubwo bimeze gutyo imibare itangwa n’ ishami ry’ Umuryango w’ abibumye rirwanya SIDA, (ONUSIDA) igaragaza ko buri masaganda 15 umuntu umwe yanduye SIDA mu Isi.

Mu Rwanda uyu munsi wizihirijwe kuri Sitade Amahoro I Remera. Mu butumwa bwatanzwe n’ umufasha wa Perezida Kagame, Jeannette Kagame yavuze ko ‘twese dufatanyije twarandura SIDA muri 2030’

Intego Isi yihaye ni ukugabanya ubwandu bushya bw’ agakoko gatera SIDA ukagera kuri 0.

Mu Rwanda hatangijwe uburyo bushya bwo kwipima Virus ukoresheje amacandwe ‘Ora quick test’. Ubu buryo buje mu gihe hari Abanyarwanda batinyaga kujya kwa muganga kwipimisha virusi itera SIDA. Aka gakoresho umuntu ashobora kukagura agashyira mu kanwa kakamwereka niba yaranduye cyangwa niba akiri muzima.

Imibare itangwa na ONUSIDA igaragaza ko Abanyafurika miliyoni 25 babana n’ agakoko gatera SIDA.

Muri 2016, mu baturage batuye Afurika y’ Iburengerazuba n’ iyo hagati miliyoni 6,1 bari bafite agakoko gatera SIDA. Muri bo 56% ni abagore.

Abanyafurika y’ iburengerazuba n’ iyo hagati bashya banduye SIDA ni ibihumbi 370, imibare igaragaza ko bagabanyutseho 9% ugereranyije no kuva muri 2016 kugeza muri 2016. Abishwe na SIDA muri mwaka wa 2017 ni ibihumbi 310, uyu mubare wagabanyutseho 21%.

Muri Afurika y’ iburasiraba n’ iy’ amagepfo miliyoni 2, 1 z’ abaturage babana n’ agakoko gatera SIDA bafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA. Aba bahanye na 35% by’ abaturage bose banduye. Ugereranyije na 2016 ubwandu bushya ni ibihumbi 60, bivuze ko bwagabanyutseho 33%.

Muri 2016 abatuye Afurika y’ iburasirazuba n’ iya amagepfo bari bafite agakoko gatera SIDA ni miliyoni 19, 4 , muri bo 59% ni abagore. Abishywe na SIDA muri 2017 ni ibihumbi 420, bagabanyutseho 42%. Mu bana ubwandushya bwa virus itera SIDA bwagabanyutseho 56%.

Kimwe n’ ahandi muri Afurika mu Rwanda imibare igaragaza ko abakobwa n’ abagore aribo bafite agakoko gatera SIDA kurusha abahungu n’ abagabo.

Umuyobozi wungirije w’ ikigo cy’ igihugu cy’ ubuzima RBC , Dr Turate Innocent avuga ko biterwa n’ uko abakobwa banduzwa SIDA n’ abagabo bakuze.

Imibare igaragaza ko 184,000 banduye bashobora gufata imiti igabanya ubukana bwa Sida mu gihe batarengaga 120,000 mu mezi 12 ashize .

Ku rwego rw’igihugu habarurwa abantu 3% babana agakoko ka Sida ,iyi ikaba ari imibare imaze imyaka irenga 10 idahinduka .Gusa ibi ntibivuze ko aba ari bo bonyine banduye .Dr Ndagijimana avuga ko imibare y’abanduye ishobora kuba iri hejuru kuko hari abagabo babarirwa muri 24% batigeze bipimisha na rimwe mu buzima bwabo na ho abagore batagerageje kumenya muko bahagaze bo bakaba babarirwa muri 16%.

Ibitekerezo

  • I Will Promote Your Business Via 60,000,000 Real People From Worldwide To Any Niche For Your Business By Contacting Site Webmasters In Your Niche...

    So you can contact the right audience with offers, driving traffic to your website:
    - Show your business/services/video’s to a targeted audience.
    - Requesting link exchanges from other sites in a similar niche.
    - Contacting webmasters about potentially advertising on their sites
    - Research and information requests from any targeted web sources
    - Sending out guest posting and submission requests
    - Getting in contact with potential affiliates to show your services or products
    - Contacting a targeted audience to submit press releases
    - Locating the right people to review your product and services

    GET NOW ==>> http://bit.ly/Promote_Your_Business

    ===================================================
    Want to change how you receive these emails ?
    UNSUBSCRIBE == > http://bit.ly/Unsubscribable_Site

    Kind Regards, Axyy
    Splaiul Independentei, Sectorul 3, 030099

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa