skol
fortebet

Buri ntara yo mu Rwanda ifite uwanduye Coronavirus

Yanditswe: Tuesday 14, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Ukwezi kurashize mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere wanduye icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko kitwa Coronavirus yatahuwe bwa mbere i Wuhan mu Bushinwa ubu ikaba imaze gukwira hose ku Isi, buri ntara yose yo mu Rwanda ifite nibura umuntu wanduye iki cyorezo.

Sponsored Ad

Kuva COVID-19 yagera mu Rwanda, amashuri yarafunzwe, imihanda irafungwa hirindwa ingendo zitari ngombwa, amaduka n’amasoko adacuruza ibiribwa n’ibikoresho by’ibanze arafungwa, ingendo z’indege zirahagarikwa, imipaka irafungwa, insengero z’irafungwa n’ibindi bikorwa byose bishobora guhuriza hamwe abantu nk’ubukerarugendo n’ibindi birafungwa, byose bigamije kurwanya no guhangana na COVID-19.

Mu Rwanda, hamaze kubonekak 127 bayanduye mu gihe abagera kuri 42 bamaze gusezererwa barimo 17 bakize kuri uyu wa mbere.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Nsanzimana Sabin, yatangarije kuri Televiziyo Rwanda ko mu ntara zose hamaze kuboneka byibuze umurwayi wa Coronavirus.

Yagize ati “Ni ibintu bibiri numva nasobanura aho ngaho, i Kigali niho koko hantu ha mbere hagaragaye abantu banduye Coronavirus n’ubu niho hari benshi, ku bantu barenga 126 twabonye, abagaragaye muri Kigali bararenga 100.”

Yakomeje avuga ko“Abagaragaye hanze, nk’uwabaga agiye hanze tukamubona, hari mu Majyepfo, umwe mu Burengerazuba, mu Majyaruguru, mu Burasirazuba, nta ntara itaragaragaramo umuntu ariko ni nk’umwe. Nta ntara irarenza abantu babiri ku buryo iyo ubateranyije usanga batarenga 15 muri ba bandi 126.”

Dr Nsanzimana avuga ko ingamba zafashwe zo kugira ngo abantu bagume mu ngo, hatagira abava i Kigali bajya mu ntara, byafashje gutuma icyorezo bakibonera hamwe mu buryo bworoshye kuruta uko bari kujya bajya muri buri ntara nk’uko bimeze mu bindi bihugu.

Ati “Bikagaragaza rero ko icyorezo cyibasiye i Kigali ku mpamvu z’uko cyaturutse hanze, abakizanye benshi babaga banyuze ku nzira y’ikibuga cy’indege. Abenshi babaga batuye i Kigali, ni naho bakorera imirimo n’abo bahuye ni abo begeranye. Icyo si igitangaza.”

Yavuze ko nubwo hari uburyo bwo gufunga imipaka ikora ku zindi ntara, bishoboka ko hari umuntu wanyura mu nzira zitemewe, bityo bakaba barakoze ubushakashatsi mu turere dutandukanye.

Mu bipimo bafashe abantu batandukanye ntacyo bagendeyeho, basanze bose ari bazima ndetse bateganya kongera umubare w’abapimwa muri ubwo buryo kugira ngo barebe koko niba iyi virusi yaba itarasakaye hirya no hino mu Rwanda.

Ku bijyanye n’abantu batandatu bavuzwe ko bagaragayeho Coronavirus mu Karere ka Gicumbi, Dr Nsanzimana yavuze ko bari baratangajwe mu mibare yabanje kuko ‘ibanga rya kiganga riba ari ngombwa’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa