skol
fortebet

CHUB: Ibitaro birahakana uburangare mu urupfu rw’umunyeshuli wa Kaminuza wariye ibiryo bihumanye

Yanditswe: Monday 15, May 2017

Sponsored Ad

Dr. Sendegeya Augustin, Umuyobozi w’Ibitaro bya CHUB/ Foto: Igihe
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare birahakana ko nta burangare bwabayeho mu kuvura umwe mu banyeshuli wari mu bitaro nyuma yo kuremba bikekwa ko ari ibiryo yaririye muri resitora ya Kaminuza akaza no kwitaba Imana.
Nahimana Augustin wari umunyeshuli mu mwaka wa mbere w’Imali yitabye Imana mu ijoro ryakeye mu byo yazize hakaba harimo kuremba biturutse ku biryo bikekwa ko byari byanduye yaririye muri resitora ya (...)

Sponsored Ad

Dr. Sendegeya Augustin, Umuyobozi w’Ibitaro bya CHUB/ Foto: Igihe

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare birahakana ko nta burangare bwabayeho mu kuvura umwe mu banyeshuli wari mu bitaro nyuma yo kuremba bikekwa ko ari ibiryo yaririye muri resitora ya Kaminuza akaza no kwitaba Imana.

Nahimana Augustin wari umunyeshuli mu mwaka wa mbere w’Imali yitabye Imana mu ijoro ryakeye mu byo yazize hakaba harimo kuremba biturutse ku biryo bikekwa ko byari byanduye yaririye muri resitora ya kaminuza ndetse na malariya ibitaro bya Kaminuza bivuga ko yaje arwaye.

Nyuma y’urupfu rwe, haje amakuru avuga ko yaba yararangaranwe n’abaganga ntibite kuri malariya yari arwaye ikaza no kumuhitana.

Dr. Augustin Sendegeya avuga ko aya makuru atari ukuri kuko ngo abaganga bamwitayeho we na bagenzi be 11 ubwo bageraga ku bitaro (taliki 10/5/2017) nyuma yo kuremba bakaza gusanga bose baririye muri resitora imwe ari nayo mpamvu haketswe ko ibiryo bariye byari bifite uburozi.

Dr. Augustin Sendegeya vuga ko abanyeshuli bose uko ari 12 bageze ku bitaro bacibwamo, baribwa mu nda ndetse bananyuza hejuru ariko Nahimana we akaba yari afite umuriro mwinshi bamupimye bamusangamo malariya.

Abarwayi bose bahawe imiti, baroroherwa ndetse baranataha uretse Nahimana wakomeje kuremba n’ubwo yabonaga imiti kandi yitaweho n’abaganga uko bikwiye.

Dr. Augustin avuga ko Nahimana yaba yapfuye azize uruhurirane rw’ingaruka z’ibiryo yariye bihumanye bigasanga yari afite na malariya ibi byose bigaca intege umubiri imiti ntibashe kugira icyo imumarira.

Dore uko Dr. Augustin asobanura iki kibazo:

“Ibitaro byakiriye abanyeshuli bagera kuri 12, baribwa mu nda, baruka, bahitwa bigaragaza ko hari ikintu bariye cyanduye, amakuru ni uko bari bariye ibintu bimwe bihumanye.

‘Abo bose twarabakiriye turabasuzuma dukora ibizamini bya ngombwa, tureba niba inyama zo mu nda zikora neza, dusanga cyari ikibazo gisanzwe baranafashwa barataha.

‘Uwitabye imana umwihariko yari afite yari arwaye na malariya.

‘Twamushyize ku miti ya malariya anavurwa indwara y’ibiryo (imiti y’uburozi bw’ibiryo yari yariye ).

‘Yari afite n’umuriro, tumuha imiti ya antibiotique ikomeye kubera ko yanahitwaga tumuha amazi mu mubiri.

‘Iyo bimeze gutyo umubiri uba ari weak (nta ntege ufite), iyo bacteries (zaturutse ku biryo bihumanye) zizana uburozi nk’ubwo mu mubiri udafite intege biba bibi cyane.

‘Yaje gukomeza anagira ikibazo umuriro urazamuka na diarhee (gucibwamo) irakomeza, imiti arayihabwa na mu gitondo (cyo ku cyumweru).

Umuti icyo ukora nka maraliya wica plasmodium (mikorobe ya maraliya), bacterie nayo ikicwa na antibiyotike.

‘Uburozi bwa bacterie buba ari bubi cyane ku buryo bushobora gufata n’umutima.

Urwo ruvangavange rw’ibintu bibiri bifite imbaraga byose mu kwica mu mubiri wamaze gucika intege rushobora gutuma n’imiti itagira icyo ikora umuntu akitaba Imana.

‘Ntabwo wakwemeza ko ari maraliya gusa yamwishe cyangwa se amarozi y’ibiryo yariye gusa, ni urwo ruvangitirane”.

N’ubwo Ubuyobozi bw’ibitaro butabyemeje, hari amakuru Umuryango wamenye ko hari abari gukwirakiza amakuru ko umunyeshuli yitabye Imana azize uburangare bw’ibitaro kubera izindi nyungu zabo bwite cyane cyane abashaka guhunga ingaruka z’inshingano zabo batubahirije zo gukurikirana imirire y’abanyeshuli cyane cyane ko hari ubuzima bw’umuntu bwahagendeye.

Umwe mu bahamirije aya makuru Umuryango yagize ati:” Ikibazo kirimo inside (kibyihishe inyuma) impamvu bifata indi ntera habayemo case (ikibazo) yo kuba ibiryo biroze ibereye muri Kaminuza.

‘Ubu hari abakozi ba kaminuza babirimo bari gukurikiranwa batakoze inspection (ubugenzuzi muri resitora) uko bikwiye , n’aba resitora bafunze.

Umuntu iyo yitabye Imana bigira imbaraga mu rundi rwego rw’ubucamanza hakaba rero hari ababyihishe inyuma bagakwirakwiza ibihuha ko ari ibitaro byarangaye ngo byoroshye ikibazo kuri bo”.

Nahimana Augustin yari umwe mu banyamuryango ba AERG muri Kaminuza.

Amakuru Umuryango wamenye ni uko iyi resitora yagaburiye abanyeshuli ibiryo bihumanye yariragamo umubare munini w’abanyeshuli barokotse jenoside bishyuriwa na FARG kuko nibo bonyine yemereraga gukopa. Abandi bakaba basabwaga kurya ari uko bishyuye ako kanya.

Iyi resitora kandi niyo y’abakene iri muri Kaminuza kuko niyo igurisha ibiryo bya make muri eshatu zikorera muri Kaminuza.

Nyakwigendera Augustin Nahimana

Ibitekerezo

  • Imana imwakire mu bayo. Ibyo Dr Sendegeya avuga birashoboka ko ariko kuri. Kuki bemeza ko kuri 12 umwe ariwe warangarannywe? Leta ikwiye gukurikirana ibibazo byinshi byugarije a banyeshuri n’abakozi ba UR hatarapfa n’abandi.

    Ariko mana umwana wimfubyi koko farg nitabare kuko numubyeyi ntabwo abana bayo bagomba kurira ahasuzuguritse nagasuzuguro pe

    Ariko mana umwana wimfubyi koko farg nitabare kuko numubyeyi ntabwo abana bayo bagomba kurira ahasuzuguritse nagasuzuguro pe

    ARIKO ABAGANGA MWABAYE MUTE KOKO?? KUKI MUHAKANA AMAFUTI YANYU KANDI MUGAHISHIRA BAKOZE NABI!?? AHHHHHHHH, MUZUMIRWA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa