skol
fortebet

CHUB: Umwe mu banyeshuli bariye ibiryo bihumanye yaguye mu bitaro bigakekwa ko atitaweho bihagije n’abaganga

Yanditswe: Monday 15, May 2017

Sponsored Ad

Nyakwigendera Augustin Nahimana
Ku mugoroba wo kuri icyi cyumweru ahagana saa yine z’ijoro nibwo umunyeshuli muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yitabye Imana aguye mu bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) bikekwa ko azize malariya yiyongereye ku burwayi yatewe n’ibiryo byaba byari bihumanye yariye muri kaminza mu ijoro ryo kuwa 10/5/2017.
Umunyeshuli witabye Imana akaba yitwa Augustin Nahimana akaba yigaga mu mwaka wa mbere w’ishami ry’ubukungu.
Umwe mu banyeshuli wabaye hafi ya (...)

Sponsored Ad

Nyakwigendera Augustin Nahimana

Ku mugoroba wo kuri icyi cyumweru ahagana saa yine z’ijoro nibwo umunyeshuli muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yitabye Imana aguye mu bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) bikekwa ko azize malariya yiyongereye ku burwayi yatewe n’ibiryo byaba byari bihumanye yariye muri kaminza mu ijoro ryo kuwa 10/5/2017.

Umunyeshuli witabye Imana akaba yitwa Augustin Nahimana akaba yigaga mu mwaka wa mbere w’ishami ry’ubukungu.

Umwe mu banyeshuli wabaye hafi ya Nahimana mu burwayi bwe yatangarije Umuryango ko uretse uburwayi yatewe n’ibiryo yari yariye bishobora kuba byaramuguye nabi hanaziyemo na malariya ariko yo ngo abaganga bakayirangarana ntibamwiteho uko bikwiye n’ubwo ngo abarwaza be bari bakomeje kubinginga ngo baze bamwiteho babona ameze nabi.

Yagize ati:”mu byo yari arwaye bitewe n’ibiryo bihumanye yariye haziyemo na malariya, mu gitondo cyo kuri iki cyumweru iramurenga abamurwaje bakomeza gusaba abaganga ko baza bakamureba ko babona malariya yamurenze arimo avugishwa ariko bakomeza kwirengagiza n’aho bamuhereye imiti ntiyagira icyo imumarira ku mugoroba yitaba Imana”.

Ntabwo Umuryango wabashije kuvugana n’Ubuyobozi bw’Ibitaro gusa Dr. Augustin Sendeya uyobora ibitaro bya CHUB yatangarije Igihe ko koko uyu munyeshuli wari urwariye muri ibi bitaro yitabye Imana ku mugoroba wo kuri iki cyumweru mu ma saa yine z’ijoro bikekwa ko ari ingaruka z’ibiryo bishobora kuba byari bihumanye yariye hakaza kwiyongeramo na malariya.

Dr. Sendegeya akaba yatangaje ko andi makuru kuri uru rupfu rw’umunyeshuli ibitaro biza kuyatangaza mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki 15/5/2017.

Umuganga uvura indwara zisanzwe z’imbere mu mubiri utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Umuryango ko uko yabyumvise aba banyeshuli bafashwe n’uburyo bahise bagezwa kwa muganga nta ndwara yakagombye kuba yahitanye Augustin Nahimana cyane ko ibivugwa ko yari arwaye byose bifite imiti ibivura bigakira iyo bikurikiranwe hakiri kare.

Yagize ati:” ari malariya iravurwa igakira iyo ikurikiranwe kare ndetse n’umurwayi akitabwaho, ari uguhumana guturutse ku biribwa cyangwa ibinyobwa nabyo iyo bimenyekanye kare bitaraguhitana imiti yabyo irahari rwose, keretse ari indi ndwara yari yihishe yari arwaye bitari ibyo yaba yararangaranwe n’abaganga”.

Mu ijoro ryo kuwa 10/5/2017 abanyeshuli 12 bajyanwe mu bitaro bya Kaminuza bya Butare nyuma yo kugubwa nabi bikekwa ko byatewe n’ibiryo bishobora kuba byari bihumanye baririye muri resitora ya make iri muri Kaminuza.

Abanyeshuli baguwe nabi bikekwa ko ari ibiryo bariye bafashwe bacisha hasi no hejuru ndetse baribwa no mu nda.

Kaminuza ibamo restora abanyeshuli bariramo bakurikije amikoro yabo. Abarwaye bakajya no mu bitaro ni abari baririye mu ya make igaburira mu nyubako yahozemo resitora yitwaga “Mu gikonali”.

Polisi ntiragira icyo itangaza mu byavuye mu iperereza uretse ko amakuru avugwa yemeza ko yabaye itaye muri yombi bamwe mu bakozi ba resitora aba banyeshuli barwaye bari baririyemo.

Gusa hari n’andi makuru nayo Umuryango utaremeza avuga ko Polisi yaba yanatangiye iperereza ku baganga bakurikiranaga uyu munyeshuli witabye Imana ngo hamenyekane niba nta burangare bagize ku buzima bwe kugeza ubwo ashizemo umwuka.

Ibitekerezo

  • nta murwayi wavuga ko umuntu atagwa kwa muganga ibyo ni ukwibeshya gukabije wowe warya uburozi warangiza ngo kuba wageze kwa muganga 100% uzakira ese niba Koko uwo muganga mwavuganye yababwiye ko uburozi buvuzwa muti ki NTIMUKAJYE MUBESHYERA ABAGANGA NGO BABABWIYE

    Gusa mubitaro byakaminuza byo harimo uburangare bukomeye ikibabaje nuko abaganga bahari bavuga nabi bikabije cyane cyane muri service ya Maternite

    ese kuki batatubwira ubwoko bwubwo burozi bariye aliko rwose ni aumiro none se nibo baburiye bonyine ? None baba byari byagambiriwe ? Nibatubwire ubwoko bwubwo burozi nuko bwageze mu biryo byabanyeshuri !

    NIBYO KURYA BYAMJYANYE KWA. MUGANGA CYANGWA NIMARARIYA MUREKE GUSHAKISHA NGO NURUHURIRANE KERETSE NIBA. YARABIRIYE YIVUZAGA NIMARARIYA NAHO UBUNDI SIBYO KURYA AHUBWO BATWAYE MARARIYA,RESTAURANT IRARENGANA!!!!!!

    ibi birababaje cyane niba mu marestaurant ariramo abanyeshuri hatangiye kugaragagara amarozi police y’Urwanda nibe maso .Ikindi mubivuge iyo restaurant yitwa kill me quickly,ikindi kubona kaminuza nayo ntacyo yakoze ubuyobozi nabwo bukwiye gukurikiranwa.

    NONE UBWO URUPFU NYAMUKURU RWE RURABA MARARIYA CYGWA NUBWO BUROZI NYIRABAYAZANA/ NDIZERA KO NABABUTANZE NABO BAGOMBA KUBIBAZWA BAGASOBANURANONE UBWO BUROZI IBYABWO

    Uyu musore Imana imuhe iruhuko ridashira. Imana ikomeze umuryango we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa