skol
fortebet

CHUK: Ibyishimo k’umugore wakuwe imyanda muri nyababyeyi yasizwemo n’abaganga

Yanditswe: Wednesday 22, Nov 2017

Sponsored Ad

Ku wa Mbere w’ icyumweru gishize nibwo Bazubagira Jacqueline yajyanywe ku bitaro bya Kaminuza ishami rya Kigali(CHUK)yoherejwe n’Ibitaro bya Kibagabaga aho yari agiye kubyara ariko abaganga baza kwibeshya basiga imyanda mu inda ye, ibitaro bikavuga ko kugira ngo bayikuremo agomba kwishyura amafaranga yo kongera kuvurwa.
Mbere y’uko abyara, Umugabo we Havugimana Celestin yaje kubwirwa ko umugore we afite abana babiri mu nda kandi ko agomba kubyara abazwe maze arabisinyira.
Ngo nyuma yo (...)

Sponsored Ad

Ku wa Mbere w’ icyumweru gishize nibwo Bazubagira Jacqueline yajyanywe ku bitaro bya Kaminuza ishami rya Kigali(CHUK)yoherejwe n’Ibitaro bya Kibagabaga aho yari agiye kubyara ariko abaganga baza kwibeshya basiga imyanda mu inda ye, ibitaro bikavuga ko kugira ngo bayikuremo agomba kwishyura amafaranga yo kongera kuvurwa.

Mbere y’uko abyara, Umugabo we Havugimana Celestin yaje kubwirwa ko umugore we afite abana babiri mu nda kandi ko agomba kubyara abazwe maze arabisinyira.

Ngo nyuma yo kubyara ndetse akanazanzamuka mu kinya yari yatewe n’abaganga ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ngo abaganga baje gufata icyemezo cyo kumusezerera ariko ngo akomeza kuribwa cyane kugeza ubwo kuwa Mbere tariki 20 Ugushyingo 2017 ibizamini by’umuganga byagaragaje ko abamubyaje hari umwanda bamusize mu nda.

Iyi myanda abaganga bavuga ko ari amaraso yasizwemo ubwo yabyaraga ariko bakaba batarigeze babisobanurira umugabo w’uyu mugore cyangwa se ngo banabibwire nyir’ubwite kuko bombi bari baziko ari imikasi cyangwa se indi myanda bamusizemo.

Uyu muryango wari wabwiye TV1 ducyesha iyi nkuru ko ufite ibibazo by’amafaranga ya Caution ibihumbi 5 wasabwaga bakanavuga ko bakeneye ko umurwayi wabo yihutishwa kugira ngo avurwe.

Nyuma y’uko yakiriwe yaje kuvurwa ndetse aya mafaranga barayishyura.Uyu mugore yavuze ko yishimye uburyo ubuzima bwe bwatabawe ariko ko kandi anenga ibitaro bya CHUK bitabasobanuye ibijyanye n’iyo myanda byavugwaga ko yasigaye mu inda ye.

Yagize ati “Baranyakiriye peee ndanabashima kuko iyo batananyakira ntabwo ubu mbandiho n’ abana banjye ntibaba bariho.Baranyakiriye baramvura cyane ko rwose pe nari narangije gupfa byarangiye.”

Yungamo ati “Nabo nk’ikintu navuga ntibigeze babwira umugabo wanjye bati ‘ni umwanda uyu n’uyu twabonye.Ntibigeze banavuga bati ’wenda umudamu wawe twamwakiriye afite ikibazo iki n’iki bituma habaho ikibazo mu nda ye bimugiraho ingaruka.

Ibyo byose ntabwo byigeze bibaho ngo babibwire umugabo wanjye abimenye cyane ko byanamucanze umuganga wanyujije mu cyuma bimaze kumucanga nyine ahamagara undi mugenzi we n’umugabo wanjye bari bari kumwe nawe ahahagaze nyine bari kupima.Birangiye nyine ubwo barongeye baramvura bankora mu nda barahoza.”

Uyu mugore avuga ko nta mikasi bakuyemo ‘cyane ko nta numvaga bantera ikinya’.

Dr Nyundo Martin, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubuvuzi muri CHUK we avuga ko icyabayeho ari ukudasobanukirwa imyanda abaganga bavugaga. Ahamya ko ari amaraso yari yasizwe muri nyababyeyi ubwo uyu mubyeyi yabyara.

Yakomeje avuga ko atari mu nda iyo myanda yari yasigayemo kuko bongera kumuvura batafunguye inda ahubwo bakuye amaraso yari yasigaye muri nyababyeyi.

Ku bijyanye n’amafaranga yakwaga umugabo kugirango umugore we avurwe ngo ni ibisanzwe kuko iyo umuturage yasezerewe akongera kugira ikibazo bamufata nk’umuntu mushya uje kwivuza.

Si ubwa mbere amakosa nk’aya yaba akozwe n’abaganga kandi akenshi uturinda ntoki,imikasi n’ibindi bitambaro nibyo byakunze kuvugwa ko bisigwa na bamwe mu babyaza mu nda y’umubyeyi,abaganga bo basobanura ko ari ukwibeshya mu mwuga.

Ibitekerezo

  • mwakoze kubuvugizi mwakoreye iyi famille

    ariko Minisante irakora [email protected] gashumba rwose akwiye gukurikirana iki kibazo kbs akamenya impamvu amakosa nk’aya akorwa

    Imana ishimwe ko uyu mubyeyi yavuwe gusa abaganga nabo nibongere ireme ry’akazi kabo

    Abaganga bakwiye kuvugurura imikorere yabo kuko bamwe na bamwe ntibacyita ku barwaye uko bikwiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa