skol
fortebet

Coronavirus: Nta murwayi wabonetse mu bipimo 896 byafashwe kuri uyu wa 2….Hakize umuntu umwe

Yanditswe: Tuesday 05, May 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 05 Gicurasi 2020, nta murwayi mushya wa Coronavirus wabonetse mu bipimo 896 byafashwe, inemeza ko umuntu umwe yakize Covid-19.

Sponsored Ad

MINISANTE yavuze ko nta murwayi mushya wabonetse uyu munsi, bituma umubare w’abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda uguma kuri 261. Abakize ni 129.Abakirwaye ni 132 mu gihe ibipimo bimaze gufatwa byose hamwe ari 35, 992.Nta muntu urahitanwa na Covid-19 mu Rwanda.

Ku wa 14 Werurwe 2020 nibwo umurwayi wa Mbere wa Coronavirus yagaragaye mu Rwanda,uyu n’ Umuhinde wari uturutse mu Mujyi wa Mumbai.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.

Ahamaze gutahurwa ubwandu bwinshi ni mu Karere ka Kirehe hagaragaye abantu 101 banduye Coronavirus, hagakurikiraho aka Bugesera gafite 47, Gasabo ifite 39, Kicukiro na 38 na Nyarugenge ifite 25.

Mu bantu bose banduye, abaturukanye Coronavirus hanze ni 169, naho 92 bahuye n’abavuye hanze baranduye. Mu banduye bose hamwe, abagabo ni 206 bangana na 78.93 ku ijana, abagore ni 55, bangana na 21.07%.

Kuri uyu wa kabiri wari umunsi wa kabiri abanyarwanda bakomorewe kuva mu ngo zabo bamwe bgasubira mu mirimo yabo ariyo mpamvu buri wese asabwa kwambara agapfukamunwa no kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19.

Mu gihe abantu bose basabwa kwambara udupfukamunwa, hari bamwe bagaragara batwambaye uko biboneye nko kurangiza umuhango. Inzego zishinzwe ubuzima n’ubuziranenge bwatwo zikavuga bagomba kwitwararika mu kutwambara kugira ngo tubashe kubarinda.

Hari abamaze gusobanukirwa amabwiriza ajyanye no kwambara udupfukamunwa bakatwambara mu buryo bukwiye, mu gihe hari n’abandi batarabyumva neza.

Abatarabyumva ni abatwambara munsi y’umunwa, abapfuka umunwa gusa amazuru bakayihorera, abadukuramo bavuga ko hari igihe tubashyuhira, hakaba n’abapfukura umunwa n’amazuru mu gihe bavugira kuri za telefoni. Gusa icyo bahurizaho ni akamaro k’agapfukamunwa mu kwirinda icyorezo cya Covid 19.

Uwingeneye Beata umuturage wo muri Nyarugenge avuga ko umuntu aba akwiye kwitwararika uburyo yambara agapfukamunwa, kuko ari bwo kamurinda icyorezo cya COVID 19.

Yagize ati ’’Agapfukamunwa ni ak’umuntu ku giti cye kandi ni we ugomba gucunga umutekano wako nta n’undi ugomba kugakoraho, byongeye kandi nyirako ni we ugomba kwirinda kugakoraho akagafata neza, akirinda kugenda kukazamura no kukamanura. Ikindi agapfukamunwa ntabwo ugomba kukavanamo ujya kwitaba telefoni, cyangwa ngo ukambare ari uko ubonye polisi, ahubwo kambare nk’ugiye kwikingira koko.’’

Habimana Jean Baptise avuga ko kwambara agapfukamunwa bitabangamye na gato, aho bidashobora kubuza umuntu gukora akazi ke.

Ati ’’Umuntu yakoresha neza agapfukamunwa akajya gupagasa, ntabwo kabangamiye ukambaye. Agapfukamunwa nyirako agomba kwirinda kukegereza undi muntu kuko yakanduza.’’

Kuva hatangira gukorwa udupfukamunwa, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB) cyafashe inshingano zo gupima ubuziranenge bw’udupfukamunwa twakozwe, kugira ngo tuzambarwe twizewe tutazagira ingaruka ku buzima bw’umuntu.

Muri laboratwari ya RSB hapimwa icyo buri gapfukamunwa gakozwemo, hakarebwa niba gashobora kuyungurura umwuka no kuba kakwira ukambaye. Hanarebwa gukomera kw’imishumi igakoze kandi katavamo irangi.

Umukozi muri iyi laboratwari, Kabera Bernard avuga ko ubusanzwe uwambaye agapfukamunwa atagomba kugakuramo kuko kataba kagifite akamaro ko kumurinda. Agashamingira ko hari abashobora kugakuramo bitewe no kuba gatuma badahumeka neza, ariko agashimangira ko byaba biterwa n’uburyo gakoze.

kuko agakuramo ari uko kamubangamiye cyangwa kadatambutsa umwuka, icyo gihe ntacyo kaba kamumariye mu bwirinzi.

Yagize ati “Ikindi cya 2 ni ukumenya ibyo bagiye gukoramo udupfukamunwa, nka Coton, popeline, polyester, ariko nylon ntabwo yemewe. Aha tugira inama gukoresha agapfukamunwa kujuje ubiziranenge kugira ngo kadateza ubuzima bw’abandi mu kaga.’’

Minisiteri y’Ubuzima isaba buri wese kwambara agapfukamuwa igihe cyose ari ahantu hateraniye abantu benshi mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa rya COVID-19. Kwambara agapfukamunwa igiye cyose uri mu bandi birinda gukwirakwiza amatembabuzi igihe umuntu akoroye cyangwa yitsamuye.

Agapfukamunwa gakozwe mu mwenda kambarwa amasaha atandatu gusa, nyuma y’icyo gihe kagahindurwa. Ukambaye, ngo kagomba kuba kuba gatwikiriye isura uhereye ku zuru kugera munsi y’akananwa. Kugeza ubu ibigo bigera muri 28 nibyo byamaze kwemerewe gukora udupfukamunwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa