skol
fortebet

Covid-19: Abantu 4 bakize Coronavirus haboneka umwe mushya wayanduye mu bipimo 712 byakozwe

Yanditswe: Saturday 18, Apr 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Mata 2020, mu bipimo 712 byafashwe mu Rwanda, habonetsemo umurwayi umwe wa COVID19. Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abanduye iki cyorezo ari 144 (harimo abakize 69 Muri bo 4 bakize mu masaha 24 ashize). Abakirwaye ni 75.

Sponsored Ad

Mu itangazo MINISANTE yashyize ahagaragara,yavuze ko uyu munsi habonetse umurwayi umwe wa Coronavirus mu bipimo 712 byafashwe.

Ku munsi w’ ejo hari hamaze gukira abantu 65 none hiyongereyeho abandi 4 bakize bityo abamaze gukira babaye 69. Umubare rusange w’abamaze kwandura icyo cyorezo mu Rwanda ni 144

Kugeza kuri uyu munsi mu Rwanda nta muntu n’umwe urapfa cyangwa ngo ajyanwe mu byumba by’indembe nubwo byateganyijwe,ahubwo hamaze gukira abantu 42.

Abantu babonetse ko banduye Covid-19 bahita bashyirwa mu kato hagatangira gushakishwa abo bahuye nabo bose kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

MINISANTE yavuze kandi ko Abarwayi bose bari kuvurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa.

Minisiteri y’Ubuzima irasaba abaturarwanda gukurikiza amabwiriza y’ubuzima yashyizweho na Leta cyane cyane hitabwa ku gukaraba intoki kenshi no kuguma mu rugo.

Minisiteri y’Ubuzima ikomeje kwihanangiriza buri wese, isaba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, kudahisha cyangwa kwirinda kwanga gutanga amakuru no guhisha ibimenyetso bya COVID-19, kuko ari ugushyira ubuzima bw’abandi mu kaga ndetse uzafatwa yakoze ibyo azahanwa n’amategeko.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo Inkorora,guhumeka bigoranye n’umuriro.Umuntu wese ashobora kwipimisha Coronavirus akoresheje telefoni akanda *114#,maze agakurikiza amabwiriza cyangwa agahamagara umujyanama w’ubuzima umwegereye.

Ku munsi w’ejo kuwa Gatanu, tariki ya 17 Mata 2020, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yongeye guterana hifashishijwe ikoranabuhanga, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME, igamije kwiga ku Cyorezo cya COVID-19, ishimangira ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo gukomeza kukirwanya ngo kidakwirakwira mu Rwanda.

1. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashimiye Abanyarwanda ubufatanye bagaragaje mu kurwanya icyo Cyorezo, abasaba gukomeza gukurikiza amabwiriza agamije gukumira ikwirakwira ryacyo kugira ngo babungabunge ubuzima bwabo.

2. Nyakubahwa Perezida yashimiye abafatanyabikorwa bose ku nkunga yabo kandi ashimira ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika ndetse n’isi yose mu kurwanya lcyorezo cya COVID-19.

3. Inama y’Abaminisitiri yashimye ibikorwa bigamije kugabanya izahara ry’ubukungu rishobora guterwa n’Icyorezo cya COVID-19 ndetse n’ingamba zo gukomeza gufasha Abanyarwanda babuze amikoro kubera ingaruka z’icyo Cyorezo, isaba kurushaho kongera ingufu n’ubufatanye kugira ngo bigerweho.

4. Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19 (lockdown), Inama y’Abaminisitiri yongereye igihe cyo gukurikiza izo ngamba kugeza ku itariki ya 30 Mata 2020:

a. Kuva mu ngo no gusurana bitari ngombwa birabujijwe, keretse serivisi zihutirwa nko kujya kwivuza, guhaha ibiribwa, gushaka serivisi z’imari cyangwa abakozi bagiye gutanga izo serivisi, kimwe n’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’ingenzi ku rwego rwlgihugu;

b. Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganya neza igihembvve cy’ihinga B (season B). Ibyo bikazakorwa hubahirizwa ingamba za Minisiteri y’Ubuzima mu gukumira icyo Cyorezo.

c. Insengero zizakomeza gufunga. d. Amashuri y’ibyiciro byose (yaba aya Leta n’ayigenga) azakomeza gufunga, ariko akomeze guhugura abanyeshuri hifashishijwe ikoranabuhanga.

e. Abakozi bose (aba Leta n’abikorera) bazakomeza gukorera mu ngo zabo bifashishije ikoranabuhanga, kereka abatanga serivisi zikenewe cyane zibasaba kujya aho basanzwe bakorera. Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda batahuka mu Gihugu bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) k’iminsi 14 ahantu habugenewe.

g. Ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’Igihugu zizakomeza guhagarara, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi serivisi z’ingenzi. Ubwikorezi bw’ibiribwa n’ibikenerwa by’ibanze buzakomeza. h. Amasoko n’amaduka y’ubucuruzi bizakomeza gufunga, kereka ahacururizwa ibiribwa, imiti (za farumasi), ibikoresho by’isuku, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze.

i. Moto ntizemerewe gutwara abagenzi, ariko zishobora gutwara ibintu by’ibanze mu kubigeza ku bandi.

j. Utubari (bars) twose tuzakomeza gufunga. k. Resitora na cafe zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (Take-away). Abantu barakangurirwa gukoresha ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka haba mu kwishyurana no gukoresha serivisi za banki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa