skol
fortebet

Covid-19: Habonetse abandi barwayi 11 i Rusizi na Rusumo hakira umuntu umwe mu Rwanda

Yanditswe: Saturday 06, Jun 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 06 Kamena 2020,mu bipimo 945 byafashwe mu Rwanda, habonetse abanduye Coronavirus bashya 11 bose baturutse mu karere ka Rusizi no muri Rusumo i Kirehe. Abamaze kwandura iyo ndwara mu Rwanda bose babaye 431.

Sponsored Ad

Uyu munsi hakize umuntu 1 bityo abamaze gukira bose baba 283. Abarwayi bashya bagaragaye muri Rusizi na Rusumo. Bashyizwe mu kato n’abo bahuye bahise bakurikiranwa.Abakirwaye ubu ni 146 mu gihe hamaze gupfa abantu 2.

Abarwayi bashya bagaragaye mu karere Rusizi na Rusumo,bashyizwe mu kato n’abo bahuye bahise bakurikiranwa ngo batanduza abandi.

Abaturarwanda barasabwa gukaza ingamba zo kwirinda icyo cyorezo bakurikiza amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa, kubahiriza intera ya metero ndetse no gukaraba kenshi n’amazi meza ndetse n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igiye gutangira gufata abamotari batubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus kimwe n’abagenzi bahetse, nyumay’uko bigaragaye ko bari benshi barenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Ku wa Gatatu nibwo ingendo za moto zitwara abagenzi zongeye gusubukurwa nyuma y’amezi asaga abiri zifunzwe, ariko abamotari basabwa gushaka umuti usukura intoki uzajya uhabwa umugenzi ndetse ugakoreshwa muri casque, abagenzi nabo basabwa kujya bitwaza udutambaro babanza mu mutwe.

Gusa hari abantu bamwe ngo babirengaho, bamwe aho kwitwaza umuti wujuje ubuziranenge, bigakekwa ko basukamo amazi ngo utubuke.

Umwe mu bafashwe bakurikiranweho ayo makosa, avuga ko yagiye mu kazi ku wa Gatatu mu gitondo, afatwa saa sita ashinjwa gukoresha umuti urimo amazi.

Yagize ati “Twebwe nk’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, hari imiti turi kugenda tugura, n’ubungubu hari uwo mfite ahangaha turi kugenda tugurishwa n’ishyirahamwe, ariko icyo nazize umuti wa mbere ni uko basukaga bakumva nta alcool irimo, kandi n’uyunguyu niko umeze.”

“Ahubwo ndumva icyo mwadukorera, mwadukorera ubuvugizi abo bantu bacuruza imiti tukamenya niba yujuje ibuziranenge noneho tugakomeza gukora bisanzwe.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko bakomeje gukurikirana ibibazo biri mu murimo wo gutwara abagenzi kuri moto, mu minsi mike ishize basubiye ku muhanda.

Yakomeje ati “Turakurikirana ibibazo byinshi birimo kuvuga mu bamotari birimo ko batwara abagenzi ndetse badafite ka gatambaro kagaragaye mu mabwiriza ya RURA, birimo ko batiza abagenzi udutambaro, abo bamotari rero bazafatwa n’abagenzi bahetse, ibyo turagira ngo tubivuge nabo babyumve, bamenye ko polisi igiye kujya ifatana umumotari n’umugenzi ahetse, bombi babizire, babibazwe.”

Yavuze ko umuntu uvuye mu rugo akagera aho agiye atanduye COVID-19 aba agezeyo amahoro, ariko biba akarusho iyo yirinze n’impanuka, “ukagera aho ujya ufite amagara mazima.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa