skol
fortebet

Covid-19: Hakize abantu 86 mu Rwanda handura abandi 19

Yanditswe: Tuesday 11, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Kanama 2020,mu Rwanda habonetse abantu bashya 19 banduye Coronavirus barimo ab’I Kigali:10 (abahuye n’abanduye n’abapimwe mu bibasiwe kurusha abandi),Rubavu:6(Abatashye bahita bashyirwa mu kato),Rusizi:2, Gicumbi:1. Abamaze kwandura Coronavirus bose kuva yagera mu Rwanda ni 2,171.

Sponsored Ad

Uyu munsi kandi hakize abantu 86 bituma umubare w’abamaze gukira bose baba 1,478. Abakirwaye ni 686. Abapfuye:7

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

U Burusiya bwatangaje ko urukingo bwakoze rugaragaza ko rushobora kurinda umuntu Coronavirus, mu gihe hari hashize iminsi havugwa ko rutizewe kuko rutigeze rugenzurwa uko bikwiriye.

Uru rukingo rwakozwe n’ikigo cy’i Moscow cyitwa Gamaleya. Perezida Vladimir Putin yatangaje ko igerageza ryagaragaje ko rwizewe, ndetse ko rushobora gukora neza rugatuma umubiri w’uruhawe ugira ubudahangarwa ku buryo atakwandura Coronavirus.

Mu nama y’abaminisitiri kuri uyu wa Kabiri, Putin yagize ati “Umwe mu bakobwa banjye yararuhawe. Nyuma yo kuruterwa bwa mbere, umuriro we wari kuri 38 ariko umunsi wakurikiyeho wari wagabanutse ugera kuri 37.”

Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya, Tatyana Golikova, yatangaje ko igihugu cye gifite gahunda yo gutangira gukingira abakozi bakora kwa muganga, igikorwa kizatangira muri uku kwezi, hanyuma abantu bose bakazatangira kuruhabwa mu buryo bwa rusange mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa