skol
fortebet

COVID-19: Handuye 35 mu Rwanda hakira abandi 36

Yanditswe: Monday 07, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere tariki ya 07 Nzeri 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu bipimo 4,457 byafashwe uyu munsi,habonetse abarwayi bashya 35 barimo 25 ba Kigali(bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi), Rusizi:9, Nyamasheke:1.Abanduye bose bamaze kuba 4,409.

Sponsored Ad

Uyu munsi kandi hakize abantu bashya 36 bituma umubare w’abamaze gukira iki cyorezo bose uba 2,271, abakirwaye ni 2,119.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashimye ubwitange bw’Abanyarwanda mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 guhera tariki ya 14 Werurwe ubwo umurwayi wa mbere yagaragaraga ku butaka bw’u Rwanda.

Perezida Kagame yashimangiye ko Abanyarwanda muri rusange bagize uruhare rukomeye ku kugabanya umuvuduko w’ubwandu bw’icyorezo cya COVID-19, by’umwihariko agaruka no ku bwitange bwaranze inzego z’ubuzima n’abandi bari ku ruhembe rw’imbere.

Yashimangiye ko imbaraga zashyizwe mu kurwanya icyo cyorezo zatumye u Rwanda ruba mu bihugu biza imbere ku Isi mu kwitwara neza mu guhangana n’iki cyorezo.

Mu gihe iki cyorezo kimaze gutahurwa kuri miriyoni 27 z’abatuye Isi barimo miriyoni 19 bakize n’abapfuye bakaba ibihumbi 884, abo mu Rwanda barimo ni 4,349 bagizwe n’abamaze gukira 2,199 bangana na 51% na 18 bahitanywe na cyo.

Perezida Kagame yavuze ko izo mbaraga zatumye umubare w’abandura utaba mwinshi ndetse n’abo gitwara ubuzima baba bake.

Ati: “U Rwanda ruri mu ba mbere bitwaye neza, no ku Isi hose twahanganye n’iki cyorezo, turacyari kumwe na cyo nta wamenya n’igihe kizarangirira. Kuba turi mu ba mbere ku Isi byakozwe n’imbaraga z’Abanyarwanda ni bo babikoze.”

Yakomeje agaragaza ko nubwo COVID-19 yahungabanyije ubuzima n’ubukungu bw’u Rwanda, abantu bashoboye no kubaho ubuzima bwabo uko bishoboka muri icyo cyorezo.

Ati: “Nta gikuba cyacitse, uko nibwiraga bizagenda kuba bibi cyane bisa nk’aho bitageze kuri urwo rwego. Ni ibi ni ibintu bibi cyane, ariko abantu bose baritanze bakora icyo bashoboye.”

Yavuze ko kuba mu mezi atanu haranduye abantu barenga ibihumbi 4400 na ho 51% y’abo bakaba barakize bagasubira mu buzima busanzwe, bigaragaza uruhare rwa buri wese, agaragaza ko kuri ubu u Rwanda ruri mu rugamba rwo guhangana n’ingaruka zitandukanye zatewe n’icyo cyorezo.

Yakomeje avuga ko ingamba zafashwe n’izikomeje gufatwa zijyanye no kureba ubuzima bw’abaturage muri rusange, kugira ngo ubushobozi buhari bwifashishwe mu kubungabunga ubuzima bw’abantu muri rusange.

Byabaye ngombwa ko hafatwa ibyemezo bikomeye haba mu kwirinda no kureka ibikorwa bimwe na bimwe bigakomeza kugira ngo abatishwe na COVID-19 boye kwicwa n’inzara.

Perezida Kagame ashimangira ko u Rwanda rukomeje gushaka ubushobozi n’amikoro afasaha Abanyarwanda gukomeza ubuzima muri ibi bihe bigoye ati: “Ntabwo twemera ko icyorezo cyaduheza hanze ngo hoye kugira uwegura umutwe.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa