skol
fortebet

COVID-19:Umuryango nyarwanda uharanira uburenganzira bwa muntu wishimiye uburyo washoboye kurinda inzara abagenerwabikorwa bawo

Yanditswe: Thursday 09, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuryango nyarwanda utari uwa Leta uharanira Uburenganzira bwa Muntu n’Ubuzima ’AMAHORO HUMAN RESPECT ORGANISATION’ uherereye mu karere ka Nyarugenge,Umurenge wa Nyamirambo,Akagari ka Mumena,wishimiye uburyo wabashije kurinda inzara abagenerwabikorwa bawo muri ibi bihe bitoroshye byo kurwanya no kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.

Sponsored Ad

Amahoro Human Respect Organisation ’A.H.R’,Umuryango nyarwanda utari uwa Leta washinzwe n’umuhanzi nyarwanda Kayitare Emmanuel wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi nka Kayitare Wayitare Dembe ari nawe washinze Umuryango utari uwa Leta Uharanira Uburenganzira bwa muntu n’Ubuzima yishimiye uburyo bagerageje kurinda inzara abagenerwa bikorwa baBo baturuka impande zose z’umujyi wa Kigali.

Kayitare Wayitare Dembe washinze akaba ari na we muyobozi w’AMAHORO HUMAN RESPECT

Nkuko umuyobozi w’AMAHORO HUMAN RESPECT yabitangarije ikinyamakuru UMURYANGO, ngo Icyorezo cya Coronavirus cyagaragara mu Rwanda Leta igafata ingamba zigamije kwirinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’Iki cyorezo,guhera ku itariki 28 Werurwe kugeza magingo aya bakaba bamaze kugoboka ibyiciro by’abantu batandukanye.

Muri ibi byiciro hakaba harimo,Abagore b’Abapfakazi,Imfubyi za Genocide yakorewe abatutsi yabaye mu 1994,Abakobwa babyariye mu rugo,Abakobwa bicuruza,Ababana bahuje ibitsina ’LGBTI’,Ababana n’Ubwandu bw’agakoko gatera SIDA n’abana bahunga mu miryango ku bw’amakimbirane y’Ababarera.

Ibi byiciro by’aba bantu twababwiye haruguru ngo bakaba barabahaye Ibiribwa bigizwe n’Umuceri,Kawunga,Amavuta yo Gutekesha,Ibishyimbo,Umunyu,Isukari ndetse ngo bakaba barahabwaga n’amafaranga yo kugura amakara yo kubitekesha,hanyuma mu bikoresho by’isuku ho ngo bahawe Isabune,Impapuro zikoreshwa mu bwiherero,impapuro z’isuku ku bakobwa n’abagore bakoresha bari mu mihango ndetse batanga n’udupfukamunwa kuri ibi byiciro byose twababwiye.

Guhera ku itariki 28 Werurwe AMAHORO HUMAN RESPECT umaze kugoboka abagenerwa bikorwa bayo ibifite gaciro ka 41,626,850 z’amafaranga y’u Rwanda

Kayitare Emmanuel akomeza yavuze ko ibi byiciro by’aba bantu bose hamwe bagera ku 1547,ngo bikaba byarabagahagaze agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 41,626,850.

Mu Gusoza Kayitare yashimiye byimazeyo abafatanyabikorwa babateye inkunga kugira ngo bashobora kugoboka abagenerwa bikorwa babo ntibicwe n’inzara,ndetse akaba yanavuze ko ibi byose babigezeho kubera Politiki Nziza ya Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa