skol
fortebet

Covid-19:Umuryango nyarwanda uharanira uburenganzira bwa muntu wagobotse abatishoboye bari bagowe no kubona ibyo kurya[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 30, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Umuryango nyarwanda utari uwa Leta uharanira Uburenganzira bwa Muntu n’Ubuzima ’AMAHORO HUMAN RESPECT ORGANISATION’ uherereye mu karere ka Nyarugenge,Umurenge Nyamirambo,Akagari ka Mumena,wagobotse abantu bari bagowe no kubona ibyo kurya nyuma y’ingamba zafashwe na Leta zo kurwanya no kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.

Sponsored Ad

Amahoro Human Respect Organisation ’A.H.R’,Umuryango nyarwanda utari uwa Leta washinzwe n’umuhanzi nyarwanda Kayitare Emmanuel wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi nka Kayitare Wayitare Dembe,kuri uyu wa gatandatu tariki 28 Werurwe watangiye kugoboka imiryango itishoboye igowe no kubona ibyo kurya muri ibi bihe isi yose irimo byo kurwanya icyorezo cya Coronavirus.

Kayitare Wayitare Dembe niwe washize AMAHORO HUMAN RESPECT

Ku ikubitiro uyu muryango AMAHORO HUMAN RESPECT,ukaba warafashije imiryango igera ku 160 ibabaye kurusha indi basanzwe bakorana nawo,aho bayihaye ibyo kurya bigizwe n’umuceri na kawunga,isukari n’isabune n’amafaranga y’amakara.

Mu kiganiro Kayitare washinze uyu muryango akaba n’umuyobozi mukuru wawo yagiranye n’ikinyamakuru UMURYANGO,yavuze ko bahisemo imiryango y’abantu bagowe no kubona ibyo kurya muri ibi bihe mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bwabo,iyo miryango ngo ikaba igizwe n’umubare munini w’abagore b’abapfakazi batishoboye,abakobwa babyariye mu rugo batishoboye,n’abasore n’inkumi b’urubyiruko usanga aribo batunze imiryango yabo bo mu murenge wa Nyamirambo.

Kandi yavuze ko iki gikorwa bagikoze bakurikije gahunda ya Leta yo kubanza gukaraba intoki n’isabune,kurwanya akajagari no kwegerana,kuko ngo hari hari umuntu ushinzwe kubahamagara kuri Telefone abantu bane bane,bahagera bakabanza bakabereka aho bakaraba n’isabune byibura hagati y’amasegonda 40 na 60 ndetse ko no kubaha ibi bintu babarindaga kwegerana kuko ngo babasabaga gusiga hagati y’umuntu n’undi intera ingana na metero imwe.

Kayitare Wayitare Dembe umuyobozi mukuru w’AMAHORO HUMAN RESPECT

Kayitare akomeza yavuze ko batekereje iki gikorwa bitewe n’uko ubusanzwe batangaga serivisi z’ubujyanama mu bijyanye n’ubuzima ndetse n’imibereho myiza ya muntu,ari ku bw’iyo mpamvu nk’AMAHORO HUMAN RESPECT bicaye bagatekereza icyakorwa muri ibi bihe byo kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus kugira ngo bafashe wa muryango ugowe no kubona ibyo kurya.

Asoza Kayitare yavuze ko mu ntego bihaye nk’AMAHORO HUMAN RESPECT ari ukugoboka imiryango byibura igera kuri 200,ndetse akaba yasabye urubyiruko n’abanyarwanda muri rusange kubahiriza gahunda za Leta n’iza Minisiteri y’Ubuzima,kuko ari yo nzira yonyine yo kunesha icyorezo cya Coronavirus mu gihugu cy’u Rwanda.

Hagiye hahamagarwa abantu bane ndetse bakabasaba gusiga intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa