skol
fortebet

Covid-19 yahitanye abantu 2 mu Rwanda abandi 281 barayandura

Yanditswe: Wednesday 27, Jan 2021

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 2 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda bituma umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ari abantu 183.Abantu 281 nibo banduye mu gihe 181 bayikize mu masaha 24 yashize.

Sponsored Ad

Abantu babiri bishwe na Coronavirus ni umugore w’i Kigali n’umugabo bose b’imyaka 66.

Abanduye babonetse I Kigali: 177, Kayonza: 15, Gicumbi: 12, Nyamagabe: 11, Huye: 10, Kirehe: 9, Nyanza: 8, Gatsibo: 7, Gakenke: 5, Musanze: 5, Ruhango: 4, Muhanga: 3, Nyagatare: 3, Kamonyi: 3, Rwamagana: 2, Karongi: 2, Rulindo: 2, Gisagara: 2, Ngoma: 1.

Abamaze kwandura bose ni 14,166.Abamaze gukira bose ni 9,042 mu gihe abakirwaye ari 4,941.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda, RBC, cyatangaje ko hagiye gutangira ibikorwa byo gupima Covid-19 abantu benshi mu tugari twose tugize igihugu mu rwego rwo kumenya uko icyorezo gihaga mu Rwanda.

Ni gahunda yahereye mu Mujyi wa Kigali nyuma y’uko ushyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo. Hafashwe icyemezo cyo gupima abantu benshi mu tugali tugize Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kumenya uko icyi cyorezo gihagaze.

Ni gahunda RBC ivuga ko iri gutanga umusaruro kandi ko igiye kongerwamo imbaraga ikagera no mu ntara zitandukanye bitewe n’uko naho hari kugenda hagaragara umubare munini w’abandura iki cyorezo buri munsi.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo muri RBC, Edson Rwagasore yabwiye RBA ati “Nibyo turi kubona imibare iri kugenda yiyongera, tugiye gutangira gahunda yo gupima mu tundi turere tw’Igihugu.”

Uretse gupima abaturage mu turere tugize Igihugu ariko hari n’agahugunda yo kongerera ubumenyi abaganga.

Ati “Ni ugushaka uko twongerera abaganga bacu bo ku rwego rw’Akarere n’Umurenge ubushobozi ku kwihutira kuvura abarwayi n’uko babonye urembye bashora guhita bamwihutisha mu bitaro byita ku barembye cyane i Kigali.”

N’ubwo umubare w’abarwayi uri kwiyongera umunsi ku wundi, imibare iri kugaragara ifitanye isano na gahunda yatangijwe muri Kigali yo gupima abaturage bagera mu bihumbi 20 muri buri Kagali yatangijwe ku wa 23 Mutarama 2021 mu Mujyi wa Kigali.

Muri iyi gahunda hari gupimwa abaturage bafite hejuru y’imyaka 70, abafite indwara zidakira n’izindi.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, gitangaza ko iyi gahunda izasiga hamenyekanye imiterere y’icyorezo mu Mujyi wa Kigali ari nayo mpamvu bagiye no kwerekeza mu turere twose tw’Igihugu ngo hamenyekane uundi duce twugarijwe n’icyorezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa