skol
fortebet

Covid-19 yahitanye umubyeyi w’imyaka 88 mu Rwanda abandi 11 barayandura

Yanditswe: Tuesday 27, Oct 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Ukwakira 2020,Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko Covid-19 yahitanye umubyeyi w’imyaka 88 wo mu karere ka Kirehe bituma aba umuntu wa 35 uhitanwe n’iki cyorezo mu Rwanda.

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje kandi ko abantu 11 barimo ab’I Kigali:8, Kirehe:1, Musanze:1, Nyamagabe:1,basanzwemo COVID-19 mu bipimo 1,594 byafashwe, bituma umubare w’abamaze kwandura uba 5,084.

Uyu munsi kandi hakize abantu 03. Abamaze gukira bose hamwe ni 3,851.Abakirwaye: 198.

Abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye.Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa n’amazuru buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi no kwirinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.

Umuntu ugaragaje ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agirwa inama yo guhamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) ryageneye u Rwanda ibikoresho by’ubuvuzi n’iby’ubwirinzi byifashishwa mu kuvura no kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ibyo bikoresho u Rwanda rwakiriye birimo imashini zitanga umwuka (CPAP & ventilators), imashini zikusanya umwuka wo guhumeka (oxygen concentrators), imyambaro y’ubwirinzi n’udupfukamunwa hamwe n’imiti isukura intoki.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Ukwakira ni bwo Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, yashyikirijwe ibyo bikoresho bitanzwe mu gihe hakiri zimwe muri serivisi z’ubuzima zitaratangwa neza nk’uko bikwiye bitewe n’ingamba zo kwirinda icyo cyorezo cyugarije Isi.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko ibyo bikoresho bizifashishwa mu kongera zerivisi z’ubuzima bw’imyororokere ku ngimbi n’abangavu, ndetse n’izigenerwa ababyeyi n’impinja zivuka.

Na none kandi ibikoresho by’ubwirinzi birimo ngo bizafasha cyane Abajyanama b’Ubuzima mu kazi kabo ko gukurikirana abarwayi ba COVID-19 bavurirwa mu ngo zabo.

Yagize ati: “Ibyo bikoresho bizashyigikira imbaraga dushyira mu kunoza serivisi zihabwa ababyeyi n’abana muri ibi bihe bya COVID-19 ndetse na nyuma y’aho. Ibikoresho by’ubwirinzi n’imiti isukura intoki, bizanagira uruhare rukomeye mu kurinda Abajyanama b’Ubuzima bagomba gukurikirana ubuzima bw’abarwayi ba COVID-19 bavurirwa mu ngo zabo.”

UNICEF yakomeje kugaragaza ubufatanye budasanzwe muri ibi bihe byo kwirinda COVID-19 mu Rwanda. Mu gihe abanyeshuri basabwaga kwigira mu ngo, yafatanyije na Leta mu gutangiza gahunda yo kwigira kuri radiyo na tereviziyo.

Muri rusange UNICEF ifasha Guverinoma y’u Rwanda gushyira mu bikorwa gahunda yo kwirinda, by’umwihariko mu bikorwa birimo gusakaza ubutumwa mu baturage bujyanye no gukumira COVID -19 n’uburyo bwo kugera kuri serivisi, no kwinjiza abaturage mu bikorwa by’isakazamakuru ku cyorezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa