skol
fortebet

Dr Dusabe wari umuganga ukomeye muri Faisal yiciwe muri Afurika

Yanditswe: Tuesday 09, Jan 2018

Sponsored Ad

Umuganga w’umunyarwanda wavuraga kanseri zifata mu myanya ndagagitsina y’abagore (Gynecologic oncology) mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal Dr Raymond Dusabe, yiciwe muri Afurika y’Epfo aho yari yaragiye mu kiruhuko.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega yemeje amakuru y’iyicwa rya Dr Raymond Dusabe avuga ko urupfu rwe rwamenyekanye mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki 08 Mutarama 2018, ubwo basanze yariciwe mu nzu yabagamo mu mujyi wa Cape Town aho yari mu biruhuko.
Dr Raymond (...)

Dr Raymond Dusabe yishwe mu ijoro ryo ku wa 28 Ugushyingo 2017, kuko aribwo abaturanyi be baherukaga kumuca iryera. Nyuma y’iminsi batamubona baje kumva umunuko waturukaga muri iyo nzu yabagamo bafata umwanzuro wo kuyisenya bafatanyije na Polisi yo muri iki gihugu tariki 07 Mutarama 2018 ari bwo basangaga yarishwe umurambo we waratangiye kwangirika.

Abageze ku murambo we bwa mbere batangaje ko basanze urambitse hejuru y’ameza ugaragaraho ibikomere byinshi umubiri wose, bigaragara ko yishwe ateraguwe ibyuma.

Polisi y’iki gihugu iracyakora iperereza mu rwego rwo gushakisha abari inyuma y’ubu bugizi bwa nabi naho umurambo wa nyakwigendera ukaba warajyanywe mu bitaro mu gihe hashakishwa uburyo yagezwa mu Rwanda akaba ariho azashyingurwa.

Dr Dusabe yakuriye i Burundi aho we n’umuryango we bari barahungiye, agaruka mu Rwanda mu 1998 nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye. Dr Dusabe yari afite imyaka 40, umwaka ushize nibwo yarangije amasomo ku rwego rwa ‘sub-specialisation’ kuri Cancer yibasira imyanya ndangagitsina y’abagore muri kaminuza ya Stellenbosch muri Africa y’Epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa