Dr Murugu yafunguye amarembo mu Rwanda, arasaba kumwizera ubundi amibe igahinduka amateka
Yanditswe: Saturday 02, Mar 2019
Dr Peter Murugu ukomoka muri Kenya ni umuvuzi ukoresha ibimera, akavura zimwe mu ndwara zikomeye zigakira burundu. Kuri ubu yafunguye amarembo mu Rwanda ndetse yizera ko abantu nibamugana azabagaragariza ko ibyo kuvura avuga atari amagambo gusa.
Uburwayi buza akenshi butateguje kandi bukazahaza umuntu, rimwe na rimwe bukamuhitana. Nta kiruta ubuzima niyo mpamvu iyo ubashije kubona umuntu wabasha kukuvura ukagarura ubuzima biba ari amahirwe.
Dr Peter Murugu usanzwe avura indwara zitandukanye zirimo amibe, igifu, umwijima, impyiko, imitsi n’izindi zitandukanye, kuri ubu yaje gukorera mu Rwanda aho yizera ko abanyarwanda bakeneye serivisi atanga.
- Inyubako ikoreramo ivuiro rya Dr. Murugu
Avuga ko igitekerezo cyo gufungura imiryango mu Rwanda yagikuye muri Uganda ubwo yajyaga gukorerayo abantu baho bakamubwira ko serivisi ze zikenewe cyane mu Rwanda, niko guhita atangira gushakisha uko yaza mu Rwanda.
Yafunguye amarembo mu karere ka Gasabo i Nyarutarama aho bita mu kabuga ka Nyarutarama ndetse kuri ubu yatangiye kwakira bamwe mu bashaka kwivuza indwara zitandukanye.
- Dr. Murugu asuzuma bimwe mu bikoresho byo mu ivuriro
Ibitekerezo
Ko atatanze nimero ze?