skol
fortebet

Dr Thomas Kigabo wari ushinzwe ubukungu muri BNR yitabye Imana

Yanditswe: Friday 15, Jan 2021

Sponsored Ad

Dr.Thomas Kigabo RUSUHUZWA wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukungu muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yitabye Imana. Akaba yapfiriye muri Kenya aho yari yagiye kwivuriza.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru The New Times kivuga ko amakuru gikesha abo mu muryango we avuga ko yazize indwara ya Covid-19.

Uretse kuba yari umukozi wa BNR, Dr Kigabo yari n’umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Ihuriro ry’abashakashatsi mu bijyanye n’ubukungu EPRN (Economic Policy Research Network Rwanda).

Kigabo yabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, iya Jomo Kenyatta University ndetse yigisha no muri Kaminuza yigenga ya Kigali yanaje no kuba umwe mu bayobozi wari ushinzwe amasomo.Yari n’umuvugabutumwa.

Yatangiye gukorera Banki Nkuru y’u Rwanda mu 2007, nyuma yo kumara imyaka itari mike ari umuyobozi muri Kaminuza ya Kigali wari ushinzwe amasomo.

Yari afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye na politiki y’ifaranga, imari n’ubukungu mpuzamahanga yavanye muri kaminuza yitwa Lumière University Lyon 2 yo mu Bufaransa. Yari anafite icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza ‘Masters’ mu bijyanye n’imibare.

Bivugwa ko Thomas Kigabo Rusuhuzwa yagiraga uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa politiki y’ifaranga ry’u Rwanda na gahunda za leta mu by’ubukungu.

Source: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa