skol
fortebet

Gahunda ya Guma mu rugo yongereweho iminsi 11 n’Inama y’Abaminisitiri

Yanditswe: Friday 17, Apr 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mata 2020, Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iyakure, yigaga ku ngamba zo guhashya Coronavirus no guhangana n’ingaruka zayo yaje kurangira abagize Guverinoma bongereye gahunda ya Guma mu rugo iminsi 11 n’ukuvuga,kugeza kuwa 30 Mata 2020.

Sponsored Ad

Iyi nama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa Gatanu iyobowe na Perezida Paul Kagame, yanzuye ko igihe cyo gufunga ibikorwa no kuguma mu rugo cyongerwa kugeza tariki ya 30 Mata 2020 mu rwego rwo gukomeza kurwanya Coronavirus.

Iyi nama ije ikurikira iyabaye kuwa 01 Mata 2020 yari yavuze ko gahunda ya GUMA MU RUGO yongereweho iminsi 15 n’ukuvuga kugeza kuwa 19 Mata 2020.

Nyakubahwa Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda ubufatanye bagaragaje mu kurwanya iki cyorezo, abasaba gukomeza gukurikiza amabwiriza yashyizweho mu gukumira ikwirakwira ryacyo.

Yashimiye kandi abafatanyabikorwa batandukanye ku nkunga yabo bagiye batera u Rwanda muri ibi bihe, n’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika n’Isi yose mu kurwanya iki cyorezo.

Iyi nama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatanu kandi yashimye ibikorwa bigamije kugabanya izahara ry’ubukungu rishobora guterwa n’iki cyorezo ndetse n’ingamba zo gukomeza gufasha abanyarwanda babuze amikoro kubera ingaruka zacyo, isaba kurushaho kongera ingufu n’ubufatanye kugira ngo bigerweho.

Nyuma y’aho umurwayi wa mbere wa Coronavirus abobnekeye mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2020, tariki ya 21 Werurwe 2020 Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zikomeye zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus zagombaga gushyira mu bikorwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Ingamba zafashwe kuwa 21 Werurwe2020 na n’ubu zigomba gukurikizwa zirimo:

Kuva mu ngo no gusurana bitari ngombwa birabujijwe, keretse serivisi zihutirwa nko kujya kwivuza, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki cyangwa abakozi bagiye gutanga izo serivisi.

Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganya neza igihembwe cy’ihinga B. Ibyo bikazakorwa hubahirizwa ingamba za Minisiteri y’Ubuzima mu gukumira icyo cyorezo.
Insengero zizakomeza gufunga.

Amashuri y’ibyiciro byose (yaba aya Leta n’ayigenga) azakomeza gufunga. Abanyeshuri bazashyirirwaho uburyo bwo gukomeza kwihugura hifashishijwe ikoranabuhanga.

Abakozi bose (aba Leta n’abikorera) bazakomeza gukorera mu ngo zabo bifashishije ikoranabuhanga, kereka abatanga serivisi zikenewe cyane zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda batahuka mu gihugu bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato k’iminsi 14.

Ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu zizakomeza guhagarara, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi serivisi z’ingenzi. Ubwikorezi bw’ibiribwa n’ibikenerwa by’ibanze buzakomeza.

Amasoko n’amaduka y’ubucuruzi bizakomeza gufunga, kereka ahacururizwa ibiribwa, imiti (za farumasi), ibikoresho by’isuku, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze.

Moto ntizemerewe gutwara abagenzi ariko zishobora gutwara ibintu by’ibanze mu kubigeza ku bandi.

Utubari twose tuzakomeza gufunga.

Resitora na café zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (take away).

Abantu barakangurirwa gukoresha ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka haba mu kwishyurana no gukoresha serivisi za banki.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka nabi bishobora kugera aho bitera umusonga nawo ushobora kubyara urupfu.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Umuntu ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus asabwa guhamagara ku 114, cyangwa akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.



Ibitekerezo

  • Dukomeje gushima Igihugu cyacu mu kwita cyane ku abaturage hirindwa ko iyi indwara ya COVID 19,kandi natwe nk,abanyarwanda bumvira twakomeza kubahiriza Gahunda ya Leta ya Guma murugo,kwirinda kwegerana umuntu agahagarara nibura muri m 1 hagati y,umuntu n,undi, kwirinda kuramukanya duhuje ibiganza,no gukaraba intoki n,amazi n,isabune kenshi gashobora nibura buri iminota 20,igihe habonetse umuntu aho dutuye uturutse mu akandi Akarere,Kigali no hanze y,Igihugu tukihutira kubimenyesha inzego zibishinzwe,no guhamagara kuri 114 igihe tugaragaweho n,ibimenyetso byayo.Twirinde tubeho neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa