skol
fortebet

Gasabo:Abayobozi b’umudugudu wa Ndera 2 bafunzwe bazira kunyereza ibyokurya byagenewe abatishoboye kubera COVID-19

Yanditswe: Sunday 05, Apr 2020

Sponsored Ad

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umuyobozi w’Umudugudu n’ushinzwe umutekano bo mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo bakekwaho kunyereza ibiribwa byari bigenewe abatishoboye muri iki gihe cyo kurwanya Koronavirusi.

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu nibwo RIB yanyujije kuri Twitter ubutumwa buvuga ko yataye muri yombi aba bantu bombi bashinjwa kunyereza ibi byokurya by’abatishoboye bagizweho ingaruka n’ingamba zo kuguma mu rugo kubera Coronavirus.

RIB yagize iti “RIB yafashe umuyobozi w’Umudugudu n’ushinzwe umutekano bo mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo bakekwaho kunyereza ibiribwa byari bigenewe abatishoboye muri iki gihe cyo kurwanya Koronavirusi.

Aba bayobozi ubu bafungiwe kuri Post ya RIB ya Ndera mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irakangurira abaturage gutanga amakuru ku banyereza ibyo kurya leta yageneye abagizweho ingaruka na Guma Mu Rugo kubera kwirinda icyorezo cya COVID-19 kugira ngo bafatwe bashyikirizwe Ubutabera.”

Gahunda yo gufasha abatishoboye muri iki gihe hafashwe ingamba zo kuguma mu rugo kubera icyorezo cya Coronavirus,yashimangiwe na perezida Kagame mu ijambo aheruka kugeza ku banyarwanda ryibandaga kuri Coronavirus.

Yagize ati “Tuzi neza ko ibi bihe bitoroshye,byahungabanyije imibereho y’abanyarwanda benshi ndetse mu gihugu hose.Turabasaba ko mwihangana.Turatera intambwe nziza ntabwo dukwiye gutezuka.Leta izakomeza gukora ibishoboka byose ngo ifashe abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye.

Taliki ya 22 Werurwe 2020, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yatangaje ko Leta igiye kureba abaturage barya ari uko bakoze ku munsi n’abandi bafite amikoro make bashobora kwicwa n’inzara kubera izi ngamba zikarishye ibagoboke.

Yagize ati “Hari ibizasaba igihugu gukomeza kwishakamo ibisubizo,no kureba uburyo abantu baba magirirane,uburyo abantu bashobora gufatanya.Inzego zacu zibanze ibi zirabimenyereye,niba hari urugo runaka rubabaye,rudafite icyo gusamura,tugomba kwishakamo ubushobozi ku buryo urwo rugo turwunganira,kugira ngo abarurimo tutabarinda Coronavirus ariko bakicwa n’inzara.Ibyo mu nzego zibanze turaza gukorana dushake uko ibisubizo nk’ibyo biboneka ariko hubahirijwe ya mabwiriza yo kugira ngo twirinde kandi nta bintu byo gukabya bibayeho.”

Kuba hari abatangiye kunyereza ibi byokurya bigenewe abatishoboye binyuranyije n’umurongo ubuyobozi bw’igihugu bwihaye mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus.

Ibitekerezo

  • Abo nuko bagize umwaku bakabafata nahano inyamirambo muri rwezamenyo barimo kubikora baha benewabo nuwo bita ngo baramuhaye 1/2 cya kawunga nibishimbo ibiro2 hano ho abantu izara igiye kubicya pe ni mumudugudu wa batarusha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa