skol
fortebet

Gasabo: Umugabo yitwikiye mu nzu kubera ko iwe bari bagiye kuhateza cyamunara

Yanditswe: Wednesday 29, Jan 2020

Sponsored Ad

Umugabo witwa Nzeyimana Vianney utuye mu mudugudu wa Gikingo,akagari ka Bweramvura mu murenge wa Jabana wo mu karere ka Gasabo yitwikiye mu nzu akurwamo atarapfa ubwo umuhesha w’inkiko yazaga guteza cyamunara utwe, nyuma yo gutsindwa mu manza akananirwa kubyakira.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29/1/2020,ku isaha ya saa 11h30’’,nibwo Nzeyimana Vianney,yitwiye mu nzu, kubera agahinda yatewe nuko yari agiye guterezwa cyamunara imitungo kugira ngo hubahirizwe icyemezo cy’urukiko.

Umuhesha w’inkiko w’umwuga witwa Mutiganda Louis, niwe waje guhesha uyu mutungo wa Nzeyimana uwitwa Nyirikwaya Joseph kuri cyamunara yabaye kuwa 24/05/2019.

Nzeyimana yatsinzwe mu rubanza rw’abunzi yaburanagamo na Niyonzima Elias hategekwa ko imitungo ye irimo inzu n’urutoki itezwa cyamunara.
Nzeyimana Vianney yajuriye uko ashoboye kugera mu rukiko rukuru hose aratsindwa.

Inzego z’umutekano, n’uyu muhesha w’inkiko bageze kuri uyu mugabo bagiye kurangiza urubanza basanga inzu ye ifunze ,umuhesha w’inkiko afata Icyemezo cyo gufungura urugi ku mbaraga,urubanza rukaranginzwa.

Nzeyimana Vianney wari mu nzu batabizi yafunguye idirishya, avuga ko agiye gukora amateka,nuko acana ikibiriti ashyira ku myenda bigaragara ko yari yasutseho lisansi,akongeza inzu irashya iragurumana nawe ayirimo.

Hahise hatangira igikorwa cyo kuzimya umuriro ku bufatanye na Polisi( F. Brigade ),bazimya inzu itarakongoka,uyu Nzeyimana Vianney kubw’amahirwe akurwamo atarapfa.

Nziyimana Vianney yahise atwarwa na Ambulance ku bitaro bya Kibagabaga,nk’uko, umunyamahanga nshingwabikorwa w’umurege wa Jabana yabibwiye ikinyamakuru Hanga.rw dukesha iyi nkuru.

Nyuma y’iki gikorwa,umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Kigali (RPC), ari kumwe na n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gasabo (DPC ) na Gitifu wa Jabana baganirije abaturage babagira n’inama yo kwemera no kwakira ibyemezo by’inkiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa