skol
fortebet

Gasabo: Umugore arakekwaho kwica umugabo we amunize asinziriye

Yanditswe: Wednesday 05, Feb 2020

Sponsored Ad

Umugore witwa MUKANYAMIBWA Epiphanie yatawe muri yombi akekwaho kwica umugabo witwa KUNDUMUKIZA Thomas amunize mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu.

Sponsored Ad

Uyu mugabo n’umugore bivugwa ko bari bishoboye batuye mu Kagari ka Karuruma,mu murenge wa Gatsata,mu karere ka Gasabo.Uyu mugabo wishwe yari umwubatsi w’inzobere(Engineer) naho umugore akaba yari afite akabari.

Nkuko amakuru dukesha Radio na TV1, uyu mugabo wishwe ngo yatashye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 04 Gashyantare 2020 mu ma saa moya za nimugoroba ,umugore aza hafi mu rukerera nko mu ma saa munani asanga umugabo aryamye aramuniga kugeza ashizemo umwuka.

Nyuma yo kuniga uyu mugabo we,Mukanyamibwa yahise amukura mu cyumba bararanagamo amujyana mu cy’abashyitsi atangira kumuhungiza ,ari nako ahamagara na Telefone abantu ngo baze bamufashe kumugeza kwa muganga nkuko bisobanurwa n’umukozi wo mu rugo ndetse n’abandi baturanyi harimo n’abahageze bwa mbere bagasanga umugabo atagihumeka.

Aba baturage bavuga ko uyu mugore asanzwe arusha umugabo we intege n’ijambo mu rugo ngo kuko umugabo yajyaga abaganyira uburyo nta jambo agira mu rugo ariko akabyihanganira.

Aba baturage banemeza ko uyu mugore yari afite imyitwarire idasanzwe yo kubangikanya uyu mugabo we n’abandi bagabo dore ko hari n’abatanga ubuhamya bw’uko yabatwariraga abagabo ,mu magambo yabo bati "uwaburaga umugabo yajyaga kumushakira kwa Mama Brigile(Akabyiniriro ke)"

Amakuru y’uru rupfu yemejwe n’umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB aho Marie Michelle UMUHOZA yabwiye TV/Radio One ko uyu mugore bikekwa ko yishe umugabo we yamaze gutabwa muri yombi iperereza rikaba ryatang

Ibitekerezo

  • Gushwana kw’abashakanye biteye ubwoba.Muli Mexico,hicwa abagore barenga 9 buri munsi bishwe n’abagabo.Muli Africa y’epfo,buri masaha atatu hicwa umugore.Ikindi kandi,abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions nyinshi ku isi hose. IMPAMVU mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Isaba abashakanye gukundana,kubabarirana,kwihanganirana,kubahana,etc... Nguwo umuti rukumbi wo gushwana kw’abashakanye.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Turamutse dukoze icyo bible idusaba,ibi byose byavaho:Gushwana kw’abashakanye,ibiyobyabwenge,Intambara,kurwana,gucana inyuma,kwiba,gusambana,gucurana ibyisi,akarengane,etc...Abanga kumvira Imana,izabakura mu isi bose ku munsi wa nyuma.

    Imiryango yo muri icyi kinyajana ikeneye Yesu ngo ategeke ingo zabo.

    Aka ni akumiro. Abagore baragwira pe! Ikibabaje ni abana babaye imfubyi incuro 2 . Babuze se, nyina arafunzwe, igikomere cyo kubyarwa n’umwicanyi wabagize imfubyi. Nyagasani abafashe gukomera mu mutima.
    Ubu rero aba bana bakwishora mu bibi ngo barananiranye! Murumva baba ari bo koko? Muvuge abana b’ubu muvuga n’ababyeyi b’ubu. Ukoma urushyo akoma n’ingasire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa