Kigali

Gasabo: Umugore waryamye ari muzima mu gitondo yasanzwe mu nzu ye yapfuye

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 November 2019 Yasuwe: 8156

Umugore witwa Uwihirwe Aline wari utuye mu mudugudu wa Gashubi, akagari ka Nyamabuye mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo yasanzwe mu nzu yabagamo wenyine nta mugabo yapfuye, kuri uyu wa Mbere taliki ya 25 Ugushyingo 2019.



Uyu mugore wabanaga n’umwana we muto yasanzwe iwe yapfuye urupfu benshi mu baturanyi be bemeza ko ari amayobera kuko ngo mu gitondo umwe muribo yinjiye mu nzu ye agasanga atagihumeka kandi ku mugoroba yari muzima.

Aba baturage bavuze ko uyu Uwihirwe ashobora kuba yanizwe cyangwa akaba yahawe uburozi bumwica kuko ngo mu cyumba cye basanzemo Gaze,bituma bakeka ko uwaba yamunize yaba yayikoresheje mu kujijisha ngo abantu bagire ngo niyo yamwishe

Mu kiganiro Umuryango wagiranye n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata,Iyamuremye Francois,yadutangarije ko nta wakwemeza ko uyu mugore yishwe anizwe nkuko byatangajwe n’aba baturage.

Yagize ati “Ntawakwemeza ko yishwe.N’umuntu wasanzwe mu nzu ye yapfuye ntawakwemezako yishwe kuko hari impamvu nyinshi zatuma umuntu apfa atishwe.Nta kibazo cy’umutekano dufite,nta gikomere na kimwe bamusanganye".

Amakuru y’urupfu rwa Uwihirwe rwamenyekanye ubwo umwe mu baturanyi be yabonaga umwana we ari hanze kandi inzu ifunguye hanyuma ngo yinjira agiye kumureba,ageze mu nzu asanga yapfuye.

Abaturage bahise bitabaza inzego zibanze nazo zibimenyesha polisi na RIB hahita hatangira iperereza.Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa kwa muganga ngo usuzumwe.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyanza: Kanyamuhanda uherutse kwica umugore we yarashwe arapfa ubwo...

Umugabo witwa Kanyamuhanda Jean Bosco wo mu Karere ka Huye ukekwaho icyaha...
22 January 2020 Yasuwe: 2235 0

MINISANTE yaburiye abanyarwanda ku cyorezo cyadutse mu bihugu byo muri...

Minisiteri y’Ubuzima irasaba abaturarwanda bose, cyane cyane abakora ingendo...
21 January 2020 Yasuwe: 1595 0

Bamwe mu mpunzi zaturutse muri Libya barifuza gusubizwa iwabo muri...

Bamwe mu mpunzi zaturutse muri Libya baratangaza ko nubwo bishimiye ko nta...
21 January 2020 Yasuwe: 2951 0

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALC yitabye Imana azize uburwayi

Umunyamabanga w’Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi Dr Vuningoma James yitabye...
20 January 2020 Yasuwe: 1913 1

Abakingira Ebola bavuze ku bihuha bisebya urukingo rwayo n’impamvu bataruha...

Hagiye havugwa ibihuha byinshi ku rukingo rwa Ebola ko rutera abantu...
17 January 2020 Yasuwe: 1548 0

Impamvu MINISANTE yabanje gukingira Ebola abantu ibihumbi 3 gusa muri...

Kuwa 08 Ukuboza nibwo ku mipaka y’u Rwanda yegereye Repubulika iharanira...
16 January 2020 Yasuwe: 1696 1