skol
fortebet

Gasabo:Umusore ushinjwa kwiba imyenda yarusimbutse ubwo yahungaga abamwirukansaga

Yanditswe: Sunday 29, Mar 2020

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 21 witwa Ahishakiye Jean Bosco, uvuga ko akomoka mu Murenge wa Nkomane, Akarere ka Nyamagabe, Intara y’Amajyepfo, yafashwe ku manywa y’ihangu n’abaturage bo mu gace ka Kiruhura, mu Murenge wa Kigali, bamushinja kwiba imyenda aho yari yanitse mu gipangu cy’umuturage afatanyije na bagenzi be bahise bacika.

Sponsored Ad

Uyu musore utagira icyangombwa na kimwe kimuranga, yabwiye ikinyamakuru Bwiza TV ko aba mu Gatsata, mu Karere ka Gasabo,mu mujyi wa Kigali ndetse yari kumwe na bagenzi be 5 bivugwa ko bafatanyije kwiba imyenda ariko bo bagahita biruka.

Uyu musore yavuze ko yari kumwe n’abandi basore batanu bahise biruka barabura ubwo bageragezaga kwiba iyi myenda y’abana b’uwitwa Uzabakiriho Gaspard utuye Kiruhura basanze mu gipandu yanitse.

Uzabakiriho Gaspard wari wibwe yabwiye iki kinyamakuru ati “Uyu tumufashe afite imyenda yayihishe mu mupira.Yari amapantaro 5 y’abakobwa banjye.Aba bajura ntabwo bibiri inzara,kuko bahora baza.Dufashe imyenda 2 indi barayitwaye.Bamaze kunyiba imyenda inshuro 3.”

Uyu wafatanwe iyi myenda yahakanye ko ariwe wayibye ahubwo ngo we na bagenzi be bari mu gashyamba bari kunywa itabi hanyuma mugenzi wabo aramanuka,hashize umwanya bumva abantu bari kuvuza induru.

Ku byerekeye ubujura ashinjwa yagize ati “abo twari kumwe bikuyemo bariruka nanjye ndahunga.Ngeze aha ngaha abantu bahise bamfata barambwira ngo ninzane imyenda nibye,ndababwira nti nta myenda ntwaye,sinzi n’ukuntu bigenze.Ntabwo nibye.”

Uyu musore yavuze ko yari asanzwe akora mu bijyanye n’isuku aho yise “No Life”.Yavuze ko atazi aho yataye ibyangombwa bye n’icyangombwa cya kompanyi akorera.

Ubwo uyu musore yageragezaga gucika habuzeho gato ngo ahanuke ku mukingo ufite metero zigera mu 10, bamwe bakavuga ko yari guhita yitura muri Kaburimo agahita apfa kubera ubuhaname hafite.

Uyu musore wari ufite ipantaro ku rutugu yavuze ko Atari ayibye ahubwo ari umwe mu bamwirukankanaga wayimushyizeho avuga ko ariyo yari yibye aho yavuze ko yakubiswe urushyi mu maso arahuma n’igipfunsi.

Abajijwe impamvu yari yiyemeje gusimbuka uyu mukingo muremure kandi nta cyaha yakoze yavuze ko ngo abantu bamwirukankanaga bamutera amabuye agira ubwo ko nibamufata bamugirira nabi.

Ibitekerezo

  • unwise urumva yavuga iki?ahanwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa