skol
fortebet

Gen.Patrick Nyamvumba uri gukorwaho iperereza ni muntu ki ?

Yanditswe: Tuesday 28, Apr 2020

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa 27 Mata 2020,nibwo hasohotse itangazo rya minisitiri w’intebe w’u Rwanda rimenyesha ko Perezida Paul Kagame yavanye Jenerali Patrick Nyamvumba ku mwanya wa Minisitiri w’umutekano ku mpamvu z’uko ari gukorwaho iperereza.

Sponsored Ad

Jenerali Patrick Nyamvumba yari yahawe uyu mwanya kuwa 04 Ugushyingo umwaka ushize avanywe ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo yari amazeho imyaka itandatu.

Iyi minisiteri yari amaze amezi atandatu ayoboye yari yaravanyweho mu 2016, yongera gusubizwaho umwaka ushize.

Gen.Nyamvumba afite imyaka 52,kuko yavutse tariki 11 Kamena 1967. Umwanya yahozeho w’umugaba mukuru w’ingabo yawusimbuweho na Jenerali Jean Bosco Kazura.

Tariki 23 Kamena 2013 nibwo Gen Patrick Nyamvumba yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, asimbuye Lt. Gen. Charles Kayonga wari usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo.

Icyo gihe Gen. Nyamvumba yari asoje imirimo ye nk’Umuyobozi w’ingabo za Loni zibungabunga amahoro mu gace ka Darfur (UNAMID), yayoboye kuva mu 2009 kugeza mu 2013.

General Patrick Nyamvumba yarangije mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Nigeria ndetse yize no mu Ishuri Rikuru rya gisirikare muri Zambia ryitwa Zambia Defence Services Command and Staff College. Nyuma yaho yize mu Ishuri rikuru ry’ingabo ryigisha amahoro muri Afurika y’Epfo muri 2003.

General Patrick Nyamvumba afite ubunararibonye mu bijyanye n’amahugurwa n’inama zitandukanye ku bijyanye n’ivugurura ry’ inzego z’umutekano (Security Sector Reform), amategeko mpuzamahanga agenga Intambara, ibikorwa byo kubungabunga amahoro ndetse n’amahugurwa y’abayobozi bari ku rwego rwo hejuru yagiye abera muri Afurika no muri Amerika.

Yagiye ashingwa imirimo itandukanye mu Ngabo z’u Rwanda, irimo kuyobora Batayo y’Ingabo zirwanira ku butaka mu 1995, umutwe ushinzwe imodoka z’intambara mu 1996 ndetse no kuyobora Brigade y’Ingabo zirwanira ku butaka mu 1997.

Hagati ya 1998 na 1999, yabaye umuyobozi ukuriye ibikorwa, igenamigambi n’imyitozo ku rwego rw’icyicaro gikuru cy’ingabo. Yayoboye ikigo gishinzwe gutegura abasirikare bajya mu butumwa bw’amahoro kuva 2004 kugera 2007.

Indi mirimo yashinzwe harimo kuyobora itsinda ryiga ihurizwa hamwe ry’umutwe umwe w’Ingabo z’u Rwanda, kuyobora Komite ishinzwe Ingengo y’imari y’Ingabo, ayobora n’umushinga wari ushinzwe kwiga ishyirwaho ry’Ishuri Rikuru rya Gisirikare.

Gen Nyamvumba yanabaye kandi intumwa ihuza u Rwanda, Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango w’Abibumbye, aho yagiye ashingwa kuganira n’izo nzego no gusinya amasezerano y’ubufatanye ahagarariye igihugu cy’u Rwanda. Yabaye Umuyobozi w’Ishami rikuru rya gisirikare rishinzwe gucunga ibikoresho.

Mu 2007 yanabaye Perezida w’Urukiko Rukuru rwa gisirikare. Afite imidari myinshi irimo uwo kubohora igihugu, uwo guhagarika Jenoside, uw’urugamba rwo hanze y’igihugu, uw’ishyirwaho ry’Umukuru w’igihugu, uwo kuyobora ingabo, uw’ibikorwa byo guteza imbere igihugu, Umudari witiriwe Nile n’uwo gukorera Loni igihe kirekire.

Umwanya w’umugaba w’ingabo Jenerali Patrick Nyamvumba yari amazeho imyaka itandatu yari yawugiyeho mu 2013 asimbuye Liyetona Jenerali Charles Kayonga.

Jenerali Kayonga yari kuri uwo mwanya kuva mu 2010 asimbuye Jenerali James Kabarebe, nawe wawugiyeho mu kwa 10/2002 asimbuye Jenerali Kayumba Nyamwasa.

Itangazo rya minisitiri w’intebe ntirisobanura ibyo Bwana Nyamvumba ari gukorwaho iperereza.

Biravugwa ko kwirukanwa kwa Gen.Nyamvumba byaba bifitanye isano n’ibyo Perezida Paul Kagame aheruka kumubaza niba azi ikibazo kigendanye n’ibitaro.

Mu mwiherero wahuje abayobozi bakuru mu Rwanda n’abikorera wabaye muri Gashyantare uyu Mwaka,Perezida Kagame ntiyavuze byinshi kuri icyo kibazo, gusa yavuze ko mu bagomba kukimusubiza harimo Gen. Nyamvumba.

Ibitekerezo

  • Hari aho nsomye ngo "Nyuma yaho yize mu Ishuri rikuru ry’ingabo ryigisha amahoro muri Afurika y’Epfo muri 2003".Ndibaza uburyo wakigisha amahoro kandi mu gisirikare biga kurwana no kwica.Byaba ari nka byabindi bavuga ngo "qui veut la paix propose la guerre" (ushaka amahoro ategura intamba).AMAHORO atandukanye n’INTAMBARA.Niyo mpamvu umuhanga Albert EINSTEIN wakoze atomic bomb yavuze ko kugirango intambara ziveho aruko abantu bose bakanga kurwana.Bihuye n’uko bibiliya nayo isaba abakristu nyakuri kwirinda kwicana no kurwana.Ishuli ryonyine rizazana amahoro ku isi,nta rindi uretse bibiliya.Niyo ihindura abantu bakaba abanyamahoro.Bizagenda gute?Ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza (harimo n’abarwana),isigaze abumvira Imana gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.
    Abazarokoka bazatura mu isi nshya dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Aho kurwana,bose bazakundana,isi ibe paradizo.N’uyu munsi aho kurwana,bajya mu nzira bakabwiriza Ijambo ry’Imana.
    Intwaro bakoresha ntabwo ari kalashnikov,ahubwo ni bibiliya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa