skol
fortebet

Gicumbi: Habonetse abantu 6 banduye icyorezo cya Coronavirus mu minsi ishize

Yanditswe: Saturday 11, Apr 2020

Sponsored Ad

Ibitaro bya Byumba mu karere ka Gicumbi bimaze gutangaza ko muri aka karere hagaragaye abantu 6 banduye Coronavirus mu bihe bitandukanye nkuko byemejwe na Dr w’ibitaro bya Byumba Ntihabose Corneille.

Sponsored Ad

Abanduye Coronavirus I Gicumbi barimo umuturage wasanzwe ku Mupaka wa Gatuna yarakoreye ingendo hanze,Umuyobozi wa I&M Bank/Gicumbi n’abo mu muryango we 4 n’Umushoferi witwa Gatoto.

Umuyobozi w’ibitaro bya Byumba,Dr. Corneille Ntihabose yabwiye Radio Ishingiro ko aya makuru ariyo ko mu banyarwanda bamaze kwandura Coronavirus harimo 6 bakomoka i Gicumbi.

Yagize ati “Tumaze kugira abantu batandatu banduye, umuntu umwe twamukuye ku Mupaka wa Gatuna yari yarakoreye ingendo mu Karere, turamufata tumujyana mu kato k’iminsi 14 aza kubonekamo ubwandu, abo yahuye na bo ni bake cyane, twamutekeraga tukamushyira ibiryo.”

Abajijwe niba ibi batangaje Atari ukumena ibanga ry’Umurwayi,Dr Ntihabose yagize ati “Mu gihe nk’iki hari icyorezo kica abantu benshi hari ibyo ikiganga kivaho, biriya by’ibanga rya Muganga. Ubu ni ubuzima bw’abantu miliyoni 12 buri mu biganza byacu, si ubuzima bw’umuntu witwa Corneille uyobora Ibitaro bya Byumba, niba yanduye, yanduye kandi bigomba kumenyekana.”

Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu Turere twegereye umupaka wa Uganda nayo yagezemo Koronavirusi ariyo mpamvu hafashwe ingamba zo guhangana n’uko iki cyorezo kitahinjira byoroshye.

Uyu muyobozi w’Ibitaro bya Byumba yavuze ko ku bufatanye n’Akarere ka Gicumbi hashyizweho Command Post, ikaba ari urwego rugenzura amakuru ahari rugashyiraho n’ingamba.

Corneille Ntihabose yavuze ko abandi bantu banduye i Gicumbi barimo 4 bo mu muryango w’Umuyobozi wa I&M Bank ishami rya Gicumbi, bityo agasaba abantu bose bazi ko bahuye na bo kubivuga bakabimenyesha Ibitaro.

Avuga ko nta wijyana, imodoka zimusanga aho ari agafashwa. Abo bapimye bagasanga barwaye bashyirwa mu kato bakavurwa, abo basanze ari bazima bagasubira iwabo.

Umuntu wa gatandatu wagaragayeho Coronavirus i Gicumbi ni umushoferi witwa Gatoto watwaraga imodoka ya I&M Bank n’imodoka y’Akarere. Abantu bose bahuye na we bagomba kubimenyekanisha bakitabwaho.

Corneille avuga ko imirimo yose ikorwa, iyo kujyana abantu mu kato, ibyo bakoresha muri hotel aho bashyirwa mu kato byose ni Leta ibyishyura.

Mu karere ka Gicumbi, abagera kuri 31 ku bantu 181 bamaze igihe mu kato byagaragaye ko nta kibazo bafite barasezererwa.

Minisiteri y’Ubuzima ntacyo iratangaza kuri aba bantu 6 bagaragaweho Coronavirus i Gicumbi gusa yatangaje ko umubare w’abamaze kwandura iki cyorezo mu Rwanda ari abantu 118 barimo 18 bakize.

Source: Umuseke

Ibitekerezo

  • nukuri turashimira reta y u rwanda kwita kurabo barwayi

    njye numva leta igomba gupima abantu bose ihereye ruhande,naho ubundi twarinjiriwe kbs,kuba muganga yabitangaje ntakosa kuko biratuma abahuye nabo bihutira kwishyira mukato badategereje gushakishwa na leta

    Ibyo muganga w’ibitaro bya Byumba yakoze nibyiza kuko birorohereza abahuye n’abatahuweho uburwayi kugirango nabo bipimishe kandi ndumva wamugani mugihe iki ari icyorezo cyugarije isi kandi kirimo kwica abantu benshi ntabwiru bwaribukwiye kubamo kuko twagiye tubona abayobozi bakomeye kw’isi bitangazwa ko banduye muguhe twumvagako aribo baribakwiye kugirirwa ibanga rikomeye natwe rero niba mugace runaka habonetse umuntu wanduye byaribikwiye kuba byiza bitangajwe kugirango abobahuye ndetse n’abomwiduka yahahahiyemo babashe kwipimisha tubashe gufatanya kurwanya kino cyorezo.

    Bapime abantu Bose batuye mur.mugi wa Gicumbi nibyo bizima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa