addresiya
Kigali
startimes

Gicumbi:Umusore yishe se umubyara akoresheje umuhini

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 30 March 2020 Yasuwe: 3130

Umusore w’imyaka 24 witwa Marcel Muvandimwe wo mu Kagari ka Murama, Umurenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, mu rukerera rwo kuri uyu wa 29 Werurwe yishe Se umubyara akoresheje umuhini, mu gihe nyamara uyu mubyeyi yari aherutse no kumwishyurira ibintu yari yibye.



Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba w’umusigire, Valens Nshimiyimana, avugana n’itangazamakuru, avuga ko uyu musore yishe Se, Leonidas Muhingabo w’imyaka 78 amukubise umuhini nk’uko bivugwa n’abaturage, ariko uwamwishe we akavuga ko ari ibuye yamuteye.

Ni mu gihe bivugwa ko kuwa 27 Werurwe uyu musore yari yibye mu gasantere agafatwa bikaba ngombwa ko se amwishyurira kugira ngo bamurekure.

Muri iryo joro bivugwa ko yishe se, abaturanyi babo bavuga ko bumvise nyakwigendera arwana n’umuhungu we mu gicuku, bagahamagara irondo ryahagera rigasanga umusaza yakomerekejwe mu mutwe.

Bahise bihutira kumugeza kwa muganga ku Kigo nderabuzima cya Ruhenda ariko bahamugeza yashizemo umwuka.

Avugana n’itangazamakuru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Byumba, Valens Nshimiyimana, yemeje aya makuru avuga ko koko uyu musore yari aherutse kwiba agafatwa akishyurirwa na se ngo arekurwe.

Gitifu Nshimiyimana ati: “Ni byo urwo rupfu rwabayeho, mu Kagari ka Murama, uwo musore ejobundi yari yibye mu gasantire, bamufashe Se ashaka kumwishyurira, nyuma imirwano yabereye mu rugo iwabo mu masaha y’ijoro, uwo musore yavuze ko ari ibuye yamukubise.”

Aramutse ahamwe n’iki cyaha cy’ubwicanyi , uregwa ashobora guhanwa hashingiwe ku ngingo ya 140 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya igihano cy’igifungo cya burundu.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Hashyizweho ikoranabuhanga rihanitse rizakumira abashoferi batwara amakamyo...

Ibihugu bihuriye mu muryango wa Africa y’uburasirazuba byamaze kwemeranywa...
2 June 2020 Yasuwe: 1211 0

Abantu barindwi banduye Coronavirus mu Rwanda, batandatu barayikira kuri...

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 01 Kamena 2020, mu...
1 June 2020 Yasuwe: 1099 0

Rusizi: Abaturage bahiye ubwoba nyuma y’abantu 5 basanganwe Covid-19 muri...

Abaturage bo mu karere ka Rusizi batangaje ko bahiye ubwoba nyuma yo...
1 June 2020 Yasuwe: 2020 0

Abaraye muri Gare ya Nyabugogo bategereje gutaha iwabo bababajwe nuko...

Abaturage benshi baraye muri gare ya Nyabugogo abandi bazinduka mu gicuku...
1 June 2020 Yasuwe: 3475 0

Umuntu wa mbere wahitanywe na Coronavirus mu Rwanda yashyinguwe mu buryo...

Ku isaha ya saa cyenda z’amanywa , nibwo umurambo wa Gisaka Hassan...
1 June 2020 Yasuwe: 4505 0

Leta y’u Rwanda yasubitse igitaraganya ingendo zambukiranya intara n’umujyi...

Habura amasaha make ngo ingendo zambukiranya intara zose z’igihugu n’umujyi...
1 June 2020 Yasuwe: 6077 0