skol
fortebet

Gitifu arashinjwa gukubita umuturage akajya mu bitaro

Yanditswe: Wednesday 27, Dec 2017

Sponsored Ad

Umubyeyi witwa Uwitonze Devotha utuye mu kagari ka Gasagara umurenge wa Gikonko mu karere ka Gisagara, arwariye mu bitaro bya Gakoma aho avuga ko yakubiswe n’umuyobozi w’umurenge ubwo ngo bari bagiye mu rugo rwe ahagana saa saba z’ijoro bahakeka inzoga z’inkorano.
Umuyobozi w’uyu murenge wa Gikonko we arabihakana akavugako ntaho yahuriye n’uyu mugore,ngo kuko umugabo we yacitse n’ibyo bashakaga bakabibura bagahita bagenda.
Ibi byabaye mu ijoro tariki ya 25 Ukuboza 2017 ubwo inzego z’umutekano (...)

Sponsored Ad

Umubyeyi witwa Uwitonze Devotha utuye mu kagari ka Gasagara umurenge wa Gikonko mu karere ka Gisagara, arwariye mu bitaro bya Gakoma aho avuga ko yakubiswe n’umuyobozi w’umurenge ubwo ngo bari bagiye mu rugo rwe ahagana saa saba z’ijoro bahakeka inzoga z’inkorano.

Umuyobozi w’uyu murenge wa Gikonko we arabihakana akavugako ntaho yahuriye n’uyu mugore,ngo kuko umugabo we yacitse n’ibyo bashakaga bakabibura bagahita bagenda.

Ibi byabaye mu ijoro tariki ya 25 Ukuboza 2017 ubwo inzego z’umutekano zifatanyije n’ubuyobozi zaje mu rugo rwa Niyomugabo francois ufite akabari bajya gusaka inzoga zitemewe.

Ngo ubwo babakinguzaga bazibuze,umugabo nyir’urugo mu gisa n’imirwano wo kwanga kwambikwa amapingu yaracitse ariko umugore we ngo aturwa umujinya n’umuyobozi w’umurenge ngo amukubita igipfunsi cyo mu gatuza agwa agaramye bityo ajyanwa ku kigo nderabuzima cya gikonko ,nyuma nacyo kimwohereza ku bitaro bya gakoma nk’uko Radio 1 ducyesha iyi nkuru ibitangaza.

Umugabo w’uyu mugore nawe yemeje ko yakubiswe urushyi agahitamo guhunga.
Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko bumvise muri uru rugo bataka,maze babyuka bagasanga hagoswe n’inzego z’umutekano,nyuma bakabona uyu mugore agiye kwa muganga muri iryo joro.

Ubuyobozi bw’umurenge buhakana ko igikorwa kibaye nijoro saa saba,ahubwo ngo cyabaye saa kumi n’imwe za mugitondo.Naho ibyo gukubita umubyeyi Mudahemuka Jean Damascene umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Gikonko abyamaganira kure avuga ko usibye no kumukubita ahubwo ngo atigeze anamubona.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara bwo buravuga ko bwatangiye gukurikirana iby’iki kibazo,ngo hamenyekane ukuri ku mpande zombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa