skol
fortebet

Guma mu rugo n’icyemezo gikomeye ariko gishobora kongera gufatwa-Minisitiri w’Ubuzima

Yanditswe: Monday 17, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubuzima,Dr.Ngamije Daniel,yatangaje ko mu gihe icyorezo cya Coronavirus cyakomeza kwiyongera nta kabuza umujyi wa Kigali ushobora gusubizwa muri gahunda ya Guma mu rugo yawuzahaje mu mezi yashize.

Sponsored Ad

Mu minsi 3 gusa,mu Rwanda habonetse abantu banduye COVID-19 bagera kuri 253, barimo 219 babonetse muri Kigali ariyo mpamvu Minisitiri Ngamije yabwiye RBA ko abatuye mu mujyi wa Kigali nibakomeza kujenjeka bashobora gusubizwa muri Guma mu rugo.

Yagize ati "Guma mu rugo ni icyemezo gikomeye ariko gishobora gufatwa.Abantu bakwiriye kumenya ko imibare nikomeza kwiyongera cyane hari ibyemezo bikarishye biraza gufatwa.Tugiye gufata ibizamini mu masoko yose yo mu mujyi wa Kigali,ibizavamo nibyo bizagena umwanzuro uzafatwa."

Minisitiri Ngamije yasabye abanyarwanda kongera imbaraga mu kwirinda iki cyorezo aho yavuze ko badakwiriye gutegereza ko gihitana abantu benshi ngo babone kucyirinda.

Ati "Iyi ndwara irakaze,Si ngombwa ko ihitana umubare munini w’abantu hano iwacu nk’uko ibigenza ahandi kugira ngo abantu bumve ko ari indwara yica. Kuyirinda birashoboka kandi nibyo bikwiye."

Minisitiri Ngamije yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda itazicara ngo irebere icyorezo kiri kwiyongera bikabije mu baturage ariyo mpamvu yiteguye gufata imyanzuro yo kurinda abaturage.

Yavuze ko imyitwarire y’abantu iyo bahuye ari benshi ariyo izagena imyanzuro Leta y’u Rwanda izafata kuko bikomeje kugaragara ko abantu bakomeje gusuzugura iki cyorezo.

MINALOC ibinyujije kuri Twitter yongeye gukebura abanyakigali, ivuga ko badakwiriye kujenjekera icyorezo.

Yagize iti “Mu minsi itatu ishize mu Rwanda habonetse abanduye COVID19 bagera kuri 253, barimo 219 babonetse muri Kigali gusa Banyakigali, tureke kujenjeka.”

MINALOC yakomeje yibutsa abaturage amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, kandi ko kutayubahiriza ari uguhungabanya umutekano.

Bati “Duhagurukire kurwanya Koronavirusi, ntugende udafite agapfumamunwa,nta gucaracara nyuma ya saa 21:00, nta kugenda twegeranye, nta kujya ahantu hafunze turi benshi, nta kujya mu tubari kandi twirinde ingendo zitari ngombwa.Kutubahiriza amabwiriza ni uguhungabanya umutekano."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa