skol
fortebet

Habineza François yishwe atemaguwe n’umugore we afatanyije n’abakobwa be batatu

Yanditswe: Thursday 24, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Mu gitondo cyo kuri uyu Gatatu tariki ya 23 Nzeri 2020, umugabo witwa Habineza François wo mu murenge wa Gatore ho mu karere ka Kirehe, yishwe atemaguwe n’umugore we wifatanyije n’abakobwa be batatu.

Sponsored Ad

Habineza w’imyaka 43 y’amavuko, mu gitondo cyo ku wa mbere umugore we ndetse n’abana be batatu bamusanze mu murima aho yahingaga mu kagari ka Rwanteru, baramutemagura kugeza ashizemo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa kariya kagari ka Rwanteru yabwiye Radio Rwanda dukesha iyi nkuru ko mu rugo rwa nyakwigendera hari hamaze igihe harangwamo amakimbirane yatumye aruhunga, akaba yari amaze amezi atanu aruhunze yaragiye kwinjira undi mugore.

Nyakwigendera Habineza François yari amaranye imyaka 20 n’umugore we bari bafitanye abana batanu.

Magingo aya abagize uruhare mu iyicwa ry’uriya mugabo bamaze gutabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano, gusa umwe mu bakobwa yajyanwe kwa muganga nyuma yo gukomereka ubwo we na bagenzi be batemaguraga se.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa