skol
fortebet

Habonetse abandi barwayi umunani ba Covid-19 kuri iki Cyumweru..Umubare w’abakize wiyongereyeho 4

Yanditswe: Sunday 26, Apr 2020

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru tariki ya 26 Mata 2020,Minisiteri y’Ubuzima [MINISANTE] yatangaje ko mu bipimo 1025 byafashwe, hagaragayemo abarwayi 8 mu gihe hakize abarwayi 4 bagasezererwa mu bitaro.abakirwaye n’abantu 99.

Sponsored Ad

Imibare mishya yo kuri iki cyumweru yatumye abamaze kwandura bose hamwe baba 191. Abamaze gukira biyongeyeho 4 bose baba 92. Abakirwaye ni 99.

Muri iyi minsi 3 imibare yarongeye iba mibi kuko ku wa 5 habonetse abantu 22,kuwa Gatandatu haboneka 7 none uyu munsi habonetse 8.

MINISANTE yavuze ko ubwandu bwiyongereye cyane muri iyi minsi ibiri, bwaturutse ku batwara amakamyo yambukiranya imipaka n’abo bakorana.

Abarwayi bose bari kuvurirwa ahabugenewe kandi bari koroherwa nkuko byatangajwe na MINISANTE.

Minisiteri y’Ubuzima irasaba abaturarwanda gukurikiza amabwiriza y’ubuzima yashyizweho hitabwaho cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi no kuguma mu rugo.

Udupfukamunwa tugomba kwambarwa iyo abantu bavuye mu rugo ndetse niyo bahuye n’abantu benshi,nko mu nsisiro n’ahatuye abantu benshi.

Minisiteri y’Ubuzima ikomeje kwihanangiriza buri wese, isaba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, kudahisha cyangwa kwirinda kwanga gutanga amakuru no guhisha ibimenyetso bya COVID-19, kuko ari ugushyira ubuzima bw’abandi mu kaga ndetse uzafatwa yakoze ibyo azahanwa n’amategeko.

Ibimenyetso by’ingenzi bya Coronavirus birimo Inkorora,guhumeka bigoranye n’umuriro.Umuntu wese ashobora kwipimisha Coronavirus akoresheje telefoni akanda *114#,maze agakurikiza amabwiriza cyangwa agahamagara umujyanama w’ubuzima umwegereye.Telefoni itishyurwa ni 114,Whatsapp +250788202080.Email ni :[email protected].

Kubera icyorezo cya Covid-19,ibihugu byinshi bikomeje gutaka ubukene n’ibihombo kubera ko byahagaritse ubucuruzi bumwe na bumwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM) riravuga ko hatagize igikorwa icyorezo cya coronavirus cyazasiga ku isi ikiremwamuntu gihungabanye kurusha ibindi bihe byabayeho nyuma y’intambara ya kabiri y’isi. PAM ivuga ko miliyoni 265 z’abaturage bazaba bafite inzara.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa(PAM) David Beasley, aherutse kubwira akanama gashinzwe amahoro ku isi ko ibice by’isi bisanzwe byibasiwe n’intambara ari byo bizagerwaho bikomeye n’inzara ikabije. Ibihugu nka Siriya, Yemen, Sudani y’epfo, agace ka Sahel, Burkina Faso n’ahandi ni hamwe PAM ivuga ko hatagize igikorwa ngo amahoro agaruke inzara yazaba ica ibintu, iyi ikaba ari imwe mu ngaruka z’icyorezo cya coronavirus.

Usibye intambara, ngo ibihugu bikunze guhura n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere na byo bizahura n’ikibazo cy’inzara.

PAM isanga isi idahanganye n’icyorezo cya coronavirus gusa ahubwo ngo abantu bagomba kwitegura izindi ngaruka zikomeye zizagera ku buzima bw’abantu, umubare munini ukaba ari uw’abagore n’abana.

Mbere y’uko icyorezo cya coronavirus kigaragara ku isi, hari hasanzweho miliyoni 821 z’abaturage barara batariye buri munsi; PAM ikavuga ko iteganya ko aba bantu baziyongeraho miliyoni 135 kubera icyi cyorezo, gusa ngo hari n’ibyago byinshi ko uyu mubare uzikuba kabiri abazagerwaho n’inzara bakaba miliyoni 265 mu mwaka wa 2020 wonyine.

Ibihugu byinshi bisanganywe ibibazo by’intambara PAM ivuga ko bizagorwa cyane no kwivana muri iki kibazo cy’inzara.

Kuba abantu batari kuva mu ngo no kuba gahunda zirebana n’ubucuruzi zaragabanutse ahandi zigahagarara ngo byateje igihombo gikomeye. Inyungu zavaga mu bikorwa bifitanye isano n’ubukerarugendo zizaba nkeya cyane mu bihugu byinshi, ndetse ubukungu bw’ibihugu bushingiye ku mutungo kamere buzahungabana aho nk’urugero Sudani y’Epfo 98.8% by’ibyoherezwa hanze byose byihariwe na peteroli.

Kugeza ubu mu isi yose harabarurwa miliyari imwe na miliyoni 600 z’abanyeshuri babaye basubiye iwabo, muri bo abagera kuri miliyoni 370 ntibabasha kubona ifunguro bafatiraga ku ishuri bisobanuye ko bafite ikibazo cy’imirire kuko imiryango yabo yari isanzwe itishoboye.

AM ivuga ko hakenewe byibura hafi miliyari 2 z’amadolari yemewe n’ibihugu binyuranye kugira ngo agoboke abababaye kurusha abandi by’umwihariko mu gushakirwa ibiribwa no kubibagezaho.

Nanone ariko ngo hakenewe izindi miliyoni 350 z’amadolari yakoreshwa mu kubaka ibikorwaremezo n’ibindi bikoresho byakwifashishwa mu kugeza ibiribwa ku babikeneye.

Ibitekerezo

  • Abaturarwanda bose bitabiriye gahunda za minisante ndetse gahunda ya guma murugo ntamurwayi wazongera kuboneka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa