skol
fortebet

Habonetse abantu 11 banduye Coronavirus mu Rwanda hakira abandi 11

Yanditswe: Saturday 04, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu bipimo 3,414 byafashwe uyu munsi tariki ya 04 Nyakanga 2020 abantu 11 basanganywe Coronavirus mu gihe abandi 11 bayikize basezererwa mu bitaro.
Uyu munsi habonetse abarwayi bashya 11 ba Coronavirus mu Rwanda barimo ababonetse I Kigali:8 na Rusizi: 3. Abamaze kwandura iyi ndwara bose babaye 1,092. Uyu munsi hakize 11, abakize bose baba 523. Abakirwaye ni 566. Abamaze gupfa ni 3.
Kuri uyu wa 04 Nyakanga 2020,ubwo u Rwanda rwizihizaga ku nshuro ya 26 (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu bipimo 3,414 byafashwe uyu munsi tariki ya 04 Nyakanga 2020 abantu 11 basanganywe Coronavirus mu gihe abandi 11 bayikize basezererwa mu bitaro.

Uyu munsi habonetse abarwayi bashya 11 ba Coronavirus mu Rwanda barimo ababonetse I Kigali:8 na Rusizi: 3. Abamaze kwandura iyi ndwara bose babaye 1,092. Uyu munsi hakize 11, abakize bose baba 523. Abakirwaye ni 566. Abamaze gupfa ni 3.

Kuri uyu wa 04 Nyakanga 2020,ubwo u Rwanda rwizihizaga ku nshuro ya 26 umunsi wo Kwibohora,Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko kurwanya icyorezo cya Covid-19 ari urugamba rundi Abanyarwanda bagomba kurwana kandi bakarutsinda.

Ibi ni ibyo yagarutseho mu ijambo rye rijyanye n’uyu munsi ngarukamwaka wo kwizihiza ku nshuro ya 26 isabukuru yo Kwibora, umunsi wizihirijwe mu Karere ka Nyagatare ku rwego rw’igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko kwizihiza uyu munsi bibaye mu bihe bigoye kubera Covid-19, bityo akibutsa abantu ko ari ngombwa gukomeza guhangana na yo.

Ati “Turizihiza uyu munsi mu bihe bikomeye, duhanganye n’icyorezo cya Covid-19. Iki cyorezo ni ikigeragezo, uko tukirwanya bigaragaza uburyo twiteguye guhangana n’ibindi byose byagerageza guhungabanya ubuzima bwacu n’ibyo tumaze kugeraho. Nk’uko rero twiteguye kwirinda no kurinda iby’abaturarwanda bose, ni nako tugomba kurwanya Covid-19 kandi tukayitsinda.

Isi yose yahuye n’iki cyorezo, abazacyivanamo neza ni abazaba bafite ingamba n’ibikorwa bihamye, n’abenegihugu barangwa n’imiterere n’imico yubaka. Uru ni urundi rugamba na rwo tugomba gutsinda, bityo tugakomeza mu nzira nziza twahisemo”.

Perezida Kagame yagarutse kandi ku bikorwa by’iterambere byatashywe hirya no hino mu gihugu n’icyo bimariye Abanyarwanda.

Ati “Uyu munsi twatashye ibikorwa by’amajyambere hirya no hino mu gihugu, bigeza serivisi ku Banyarwanda aho batuye, bigamije kandi kuzamura imibereho ya buri wese no guha agaciro buri muturarwanda.

Nyuma y’imyaka myinshi ya politiki mbi, y’ubusambo, y’urwango, tumaze kongera kubaka igihugu cyacu twese, kitari icya bamwe gusa. Ni igihugu aho buri wese yita ku wundi, ubu Abanyarwanda dufite ubwigenge n’ubushobozi bwo gukora no kugera ku byo twifuza nta nkomyi”.

Yavuze kandi ko kwibohora ari urugendo rugikomeje ndetse ko binareba n’umugabane wa Afurika muri rusange.

Ati “Kwibohora ni urugendo rugikomeza kandi dusangiye n’abandi Banyafurika, ibikenewe byose kugira ngo tuzarusoze tugeze Afurika aho twifuza birahari. U Rwanda rero ruzakomeza gutanga umusanzu warwo mu kwibohora kuri uyu mugabane wacu wa Afurika”.

Ati “Twishimiye ko tumaze kubaka igihugu gishya, cyiza, kandi kibereye Abanyarwanda bose. Dukomeze muri iyo nzira, twese hamwe abagore n’abagabo, abakuze n’abakiri bato, ariko cyane cyane urubyiruko rufite ejo hazaza hacu mu maboko yarwo”.

Yakomeje avuga ko Guverinoma ikora ibishoboka byose kugira ngo ibyo bigerweho, ko icya ngombwa ari uko amategeko akurikizwa, umutungo w’igihugu ntukoreshwe nabi cyangwa mu nyungu z’abantu bwite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa