skol
fortebet

Habonetse abantu 17 banduye Coronavirus mu Rwanda hakira abandi 39

Yanditswe: Friday 07, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Uyu munsi tariki ya 07 Kanama 2020, mu Rwanda habonetse abantu 17 banduye Coronavirus barimo 12 babonetse I Rubavu mu Baturarwanda batashye bahita bashyirwa mu kato,Kigali:4,Rulindo:1. Abamaze kwandura Coronavirus bose mu Rwanda ni 2,128.

Sponsored Ad

Uyu munsi kandi hakize 39 bituma umubare w’abamaze gukira iki cyorezo mu Rwanda baba 1,297. Abakirwaye:826. Abapfuye:5

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Abanduye coronavirus ku mugabane wa Africa barenze miliyoni imwe, gusa kugeza ubu uyu mugabane ntabwo wazahajwe cyane n’iki cyorezo, urebye ahandi.

Kimwe cya kabiri cy’abo bose banduye bari mu gihugu kimwe, Afurika y’Epfo.

Mu bihugu byinshi ariko haracyari ikigero cyo hasi cyane cyo gupima, bivuze ko abanduye bashobora kuba barenze abamaze kuboneka.

Ubwandu bwinshi kugeza ubu bwiganje mu bice by’imijyi.

Ku isi, abantu barenga miliyoni 18.6 babasanzemo iyi ndwara naho abagera ku 702,000 imaze kubica nk’uko bivugwa n’ishami rya ONU ryita ku buzima OMS/WHO.

Muri Africa, iki cyorezo kimazekwica abantu 21,000 mu gihe abagera ku 670,000 bagikize.

John Nkengasong ukuriye ikigo cy’umuryango w’ubumwe bwa Afurika cyo kurwanya ibyorezo (DCD), yabwiye BBC ko 70% by’abanduye iyi ndwara muri Africa bayikize.

Yagize ati: "Sintekereza ko uyu mugabane ukwiye gushya ubwoba, ahubwo tugomba kwibanda ku gukora ibikwiriye no gukoresha siyansi mu gufata ingamba".

Mu bihe bishize, OMS yavuze ko umugabane wa Africa ufite ikibazo cy’ubucye bw’ibyuma bifasha abarembye guhumeka (ventilators).

Mu bihugu bimwe abaganga binubiye ko badafite ibikoresho byabugenewe byo kwirinda mu gihe bari kwita ku barwayi muri iki gihe cy’icyorezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa